Ibitero by’Uburusiya bikomeje gushegesha Ukraine, ari nako hatangwa integuza mu gihugu cyose

Amabombe yatewe n’Uburusiya mu mijyi ya Severodonetsk na Rubizhne mu ntara ya Luhansk yasenye inyubako zitari nke anatuma habaho inkongi y’umuriro, nk’uko bivugwa n’ikigo cy’ubutabazi cya Ukraine, State Emergency Service (SES). Aya makuru aje mu gihe amafirimbi ateguza ibitero by’indege yumvikana hafi mu gihugu cyose, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Kyiv Independent. Iki kinyamakuru cyanditse kiti “Amafirimbi yo kuburira avugira hafi mu ntara zose za Ukraine”. Inzu zigera kuri 60, harimo n’iz’abigenga, zatewe amabombe mu ijoro ryakeye, ariko ibyangijwe byose bikaba bitaramenyekana nk’uko bivugwa na leta. SES yanditse ku rubuga rwa Instagram…

SOMA INKURU

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zikomeje guha abaturage ubufasha bunyuranye

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), zatanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu karere ka Bossembele nka kimwe mu bikorwa bihuza abasivile n’abasirikare ku wa 12 Werurwe 2022. Izo serivisi zahawe abaturage zirimo gupima indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, malaria no kuvura abo byagaragaye ko barwaye. Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Aristide Semungubo yashimiye ingabo z’u Rwanda ku kubungabunga amahoro no gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi ku baturage bo muri aka gace. Yashimangiye ko serivisi zatanzwe zizagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abazihawe bukarushaho kuba…

SOMA INKURU

RDC: Impanuka za Gari ya moshi zikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko ejo hashize kuwa Gatandatu tariki 12 Werurwe, abantu 61 bishwe n’impanuka ya Gari ya Moshi mu Burasirazuba bw’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bapfuye harimo abagabo, abagore n’abana, mu gihe abagera kuri 52 bakomeretse. Bivugwa ko iyi Gari ya Moshi yari ipakiye abantu benshi mu buryo butemewe n’amategeko bavaga mu Ntara ya Luen berekeza mu Mujyi wa Tenke hafi ya Kolwezi, Umurwa Mukuru w’Intara ya Lualaba mu Majyepfo ya RDC. Impanuka nk’izi za Gari ya Moshi zikunze kuba muri RDC kimwe n’iziterwa…

SOMA INKURU

Abatuye mu Burayi no muri Afurika bitegure ibura ry’ibiribwa-Perezida Macron

Nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umugabane w’u Burayi yateraniye i Versailles mu Bufaransa tariki 11 Werurwe 2022, Perezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron yabwiye Itangazamakuru ko abatuye imigabane y’u Burayi na Afurika bakwitegura ibura ry’ibiribwa kubera intambara ibera muri Ukraine. Perezida Macron avuga ko Igihugu cya Ukraine ubu kitarimo guhinga nyamara ari cyo cyatangaga ibinyampeke byiganjemo ingano nyinshi ku migabane y’u Burayi na Afurika. U Burusiya na Ukraine ubwabyo bisanzwe bitanga 40% by’ingano zikenerwa hose ku Isi kugira ngo zikorwemo imigati n’ibindi bimeze nka yo. Ibihugu byinshi byo ku Isi kandi…

SOMA INKURU

Nyamasheke baratabaza nyuma y’iyangirika ry’ikiraro gihuza utugali turenga dutatu

Abaturage batandukanye bakoresha ikiraro gihuza utugari turimo aka Mubumbano n’aka Ninzi ndetse n’aka Rwesero na bamwe mu batuye mu murenge wa Bushekeri, mu karerer ka Nyamasheke, baravuga ko babangamiwe n’uko ikiraro kinyura hejuru y’umugezi wa Kamiranzovu bakoresha umunsi ku wundi cyangiritse ku buryo hari n’abakinyuraho bakambakamba. Abaganiriye na Radio 10, bemeje ko hari abantu bagera kuri bane bamaze kugwa muri uwo mugezi ndetse umwe arapfa bitewe n’uko icyo kiraro kiwuri hejuru cyangiritse. Aba baturaga basaba ubuyobozi ko bwabakorera ikiraro kugira ngo babone uko bahahirana neza kuko hatagize igikorwa ubuhahirane hagati…

SOMA INKURU

Huye: Umugore ntiyasigaye mu rugamba rw’iterambere

Ku munsi w’umugore uba buri mwaka tariki 8 Werurwe, akarere ka Huye kawuzihirije mu mirenge inyuranye, aho abagore bo murenge wa Mbazi bawizihije bishimira ibikorwa byiza bagezeho bitanga icyizere cy’iterambere. Abagore banyuranye bo muri uyu murenge bibumbiye mu mashirahamwe anyuranye abafasha kwiteza imbere hagendewe ku bumenyi buri wese aba afite, rimwe muri ayo mashyirahamwe harimo Mafubo ( kurinda umugore mugenzi wawe ko yashungerwa) ni umuryango ukorera mu karere ka Huye, wiyemeje kugendana n’umugore mu bibazo ahura nabyo ibyo ari byo byose haba mu bujyanama ndetse no bikorwa binyuranye, ukamuherekeza kugeza…

SOMA INKURU

Muri Ukraine ibintu bikomeje guhindura isura

Perezida wa Ukraine yahamagaje abasirikare, abapolisi n’ibikoresho bari baratanze mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bindi bihugu kugira ngo batahe bafashe igihugu cyabo cyugarijwe n’intambara kirwanamo n’u Burusiya. Igihugu cya Ukraine kimaze ibyumweru bibiri mu ntambara n’u Burusiya, intambara yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022. Ibice byinshi by’igihugu byamaze kugenzurwa n’ingabo z’u Burusiya, naho imijyi ikomeye harimo n’umurwa mukuru wa Ukraine yugarijwe n’ibisasu bituma abantu bakomeje guhunga. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko miliyoni ebyiri z’abatuye Ukraine bamaze guhungira mu bihugu by’abaturanyi. Nubwo Ukraine ikomeje kwihagararaho mu…

SOMA INKURU

Perezida wa Guinée Bissau yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Werurwe 2022 nibwo Perezida wa Guinée Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda rw’iminsi itatu, akaba yaherekezwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente hamwe n’abandi bagize Guverinoma. Uruzinduko rwa Perezida Embaló rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye. Ku munsi wa mbere w’uruzinduko yakiriwe na Perezida Kagame aho bombi bakurikiranye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo uburezi, ubukerarugendo no kurengera ibidukikije ndetse n’urw’ubucuruzi n’ubukungu. Uwo munsi kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira ibihumbi by’inzirakarengane bishwe muri Jenoside…

SOMA INKURU

Yafashwe asambanya umugore w’abandi bimuviramo urupfu

Mu karere ka Huye, mu murenge wa Rusatira, umugabo yakubiswe bimuviramo urupfu nyuma yo gufatwa asambanya umugore w’abandi mu masaha ya saa tatu z’ijoro. Uwo mugabo asanzwe abana n’umugore we mu mudugudu wa Kavumu, mu kagari ka Kimirehe ariko yari afite akazi mu karere ka Muhanga. Ubwo uwo mugabo yatahaga iwe avuye i Muhanga mu ijoro ryo kuwa 5 Werurwe 2022, yageze mu rugo atunguye umugore, ahageze asanga hari undi mugabo baryamanye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Kalisa Constantin, yatangaje ko uwo mugabo yishwe yatashye urugo rw’abandi ajya gusambana n’umugore…

SOMA INKURU