Icyo umwiherero w’abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’ab’urw’ubujurire witezweho


Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’ab’urukiko rw’ubujurire n’abandi bakozi  b’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda batangiye umwiherero uzamara iminsi itatu.

Uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “insobanurampamo  ry’Itegeko Nshinga n’andi mategeko,ubunararibonye bwo gutegura ingingo z’amategeko no gushingira ku byemezo by’inkiko (imanza zasomwe.”

Atangiza uyu mwiherero, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Faustin Ntezilyayo yavuze ko wagombaga kuba warabaye mbere ariko ntibyashoboka bitewe n’ubukana bw’ icyorezo cya COVID19.

Avuga ko uyu mwiherero uzasigira  uzafasha uru rwego gutunganya neza no kurangiza inshingano zo gutanga ubutabera ruhabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Biteganijwe ko abacamanza bo mu bihugu bya Tanzania na Afurika y’Epfo bazasangiza ubunararibonye abitabiriye uyu mwiherero ku birebana n’uburyo bakoresha mu gutanga ubutabera.

 

 

 

Source: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.