Mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba “EAC” yabeye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022, hafashwe umwanzuro w’uko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yinjira muri uyu muryango. Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe. Kwinjira muri EAC kwa DRC bitumye uyu muryango uhita ugira ibihugu 7 binyamuryango. Ari byo Tanzania, Kenya na Uganda, u Rwanda, Burundi, Repubulika ya Sudan y’Epfo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ufashe abaturage b’ibi bihugu byose bigize umuryango…
SOMA INKURUDay: March 29, 2022
CHUK habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwasohoye itangazo rihamagarira abantu baburiye ababo mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuza kureba niba mu mibiri yahabonetse hari abo bamenyamo. Akarere ka Nyarugenge kavuga ko iyo mibiri igera kuri 89, yabonetse ku itariki 10 Werurwe 2022 mu byobo byacukuwe muri CHUK, ubwo harimo kubakwa inzu nshya zunganira abarwayi, hafi y’ahari uburuhukiro bw’abitabye Imana (Morgue). Itangazo rigira riti “Turasaba ababa bafite ababo bakeka ko bahaguye kuzagera aho iyo mibiri izatunganyirizwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyivugiza, ruherereye mu Murenge wa…
SOMA INKURU