Mu kiganiro Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yagiranye n’abanyamakuru kuwa Kane tariki 24 Werurwe 2022 yerekanye inyandiko zihamya ko sosiyete ya Rosemont Seneca Partners iyoborwa na Hunter Biden umuhungo wa Perezida wa USA Joe Biden yateye inkunga ibikorwa byo gukorera intwaro za kirimbuzi muri Ukraine.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’intwaro za kirimbuzi mu gisirikare cy’u Burusiya, Igor Kirillov yavuze ko izi nyandiko ari ikimenyetso simusiga cy’uko Amerika ifite akaboko mu mugambi wa Ukraine wo gukora intwaro za kirimbuzi.
Ati “Ibi bimenyetso byatuma umuntu abasha gukurikirana uruhare rw’ibigo bya Guverinoma ya Amerika mu mushinga wa Ukraine wo gukora intwaro za kirimbuzi. Biragaragara ko abantu bafitanye isano ya hafi n’ubuyobozi bwa Amerika by’umwihariko ikigo cya Rosemont Seneca kiyoborwa na Hunter Biden bagize uruhare mu gutera inkunga uyu mushinga.”
Yakomeje avuga ko uretse iki cy’uyu muhungu wa Biden, uyu mushinga wanatewe inkunga na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe cy’Iterambere, Umuryango George Soros Foundation ndetse n’Ikigo Gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, CDC.
Nubwo u Burusiya buvuga ibi, Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko utazi ibijyanye n’umushinga wo gukora intwaro za kirimbuzi u Burusiya bukomeje kugira urwitwazo bugamije gukoresha intwaro za kirimbuzi mu ntambara burimo mu gihugu cya Ukraine.
IHIRWE Chris