Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye Abanyafurika kurenga gutekereza ku by’aka kanya, bagakusanya ubushobozi n’ibitekerezo bishya byihutisha iterambere abaturage b’Afurika bakeneye.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukuboza 2020, mu ijambo yagejeje ku Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga ryizihizaga isabukuru y’imyaka 10 rimaze rigaragaza ubufatanye mu guharanira iterambere ry’Afurika.
Yavuze ko mu myaka ishize Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga ryagiye rihuriza hamwe ibihumbi by’ abantu bahuje imyumvire, b’abizerwa, bagize uruhare mu guhindura Umugabane w’Afurika mu bihe bitandukanye.
Yashimangiye ko muri uyu mwaka iryo huriro, kimwe n’Isi yose, ryahuye n’ibihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ariko rikabasha gushaka uburyo bushya ryakomeza gutanga umusanzu waryo kuri Afurika ari na ko rikomeza gushyigikira ubumwe bw’abarigize.
Yabamenyesheje ko ibyo bakora bihuye cyane n’ibyo Leta na za Guverinoma muri Afurika zirimo gukora muri ibi bihe, hagamijwe ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo haba ku buzima bwa muntu ndetse no ku bukungu.
Yakomeje agira ati: “Nubwo bikomeye cyane, tugomba gutekereza ku hazaza, hirya y’uyu munsi, tugakusanya ubushobozi n’ibitekerezo kugira ngo twihutishe iterambere abaturage bacu bifuza. Abanyafurika baba mu mahanga bashobora gukomeza gutanga umusanzu wabo kugira ngo ibi bigerweho.”
Aha yatanze urugero rwa gahunda ijyanye no koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mugabane, avuga ko ari igikorwa gifungura amahirwe menshi ku ishoramari, ku bucuruzi ndetse n’iterambere ry’ubukungu bw’abaturage, ku rwego rutigeze rubaho mbere hose.
Yavuze ko iyo gahunda igamije guhuza Afurika, bikazatuma bamwe bigira ku bunararibonye bw’abandi ari na ko habyazwa umusaruro inyungu zitangwa n’ikoranabuhanga mu guhuza imipaka yose no guhanahana amakuru.
Yavuze ko rimwe mu masomo u Rwanda rwize ari uko inzira rukumbi yafasha kugera ku kerekezo icyo ari cyo cyose ari ukutagira n’umwe uhezwa cyangwa ngo asigazwe inyuma, atanga urugero rw’uburyo kwita ku ruhare rw’abagore mu buyobozi byahinduye byinshi mu iterambere ry’u Rwanda.
Yasoje asaba Abanyafurika baba ku yindi migabane guhoza umutima kuri Afurika, ati: “Hari inzira nyinshi mwahora mufite amakuru agezweho y’ibirimo kubera hano, ndetse mukagira n’icyo mukora mu kubyaza umusaruro amahirwe menshi umugabane wanyu uhora utanga.”
Yabijeje ubufatanye buhoraho no kuba abafatanyabikorwa beza mu guharanira iterambere ry’Afurika, abamenyesha ko bitezweho gutanga umusanzu wabo mu gukemura ingorabahizi zitandukanye umugabane bakomokaho uhura na zo.
Ubwanditsi