Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, mu karere ka Kamonyi, hakozwe ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ihame ry’uburinganire n’akamaro karyo hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.
Umugenzuzi Mukuru w’uburinganire mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo (Gender Monitoring Office “GMO”) Madamu Rwabuhihi Rose yasabye abagabo bamwe na bamwe kwivanamo ko ihame ry’uburinganire rireba abagore, ahubwo ko ari ngombwa ko n’abagabo barisobanukirwa kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Turi hano kugira ngo twumve neza Ihame ry’Uburinganire , iri hame ntirireba abagore ahubwo rirareba abanyarwanda twese umugabo n’umugore”.
Yavuze ko ihame ry’uburinganire ritanga amahirwe angana hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, ntawe uhejwe kuko iterambere ritarobanura.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi, abafatanyabikorwa n’abandi bafite aho bahurira n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu iterambere.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yashimiye Urwego rishinzwe iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO) kuba rwarateguye igikorwa cy’ubukangurambaga, asaba inzego zose zitabiriye kwimakaza ihame ry’Uburinganire ndetse bakumva ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari inshingano zabo kugira ngo hubakwe umuryango utekanye kandi wishoboye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yashimye ubufatanye bwa GMO mu gufasha abayobozi, abaturage n’inzego zitandukanye gusobanukirwa ihame ry’uburinganire, yizera ko ibi biganiro bisiga barushijeho kumva neza uko bakwimakaza ihame ry’uburinganire aho bayobora bizazana impinduka mu iterambere.
Mu bitekerezo byatanzwe, abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi biyemeje kurushaho kugira uruhare mu kwimakaza uburinganire, kandi bakumira ihohotera rishingiye ku gutsina aho bayobora.
Ange KAYITESI