Abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga basabye ubufasha mu kurinda amatungo yabo yiganjemo inyana z’imitavu n’intama biribwa n’inyamaswa mu masaha y’umugoroba n’ijoro.
Inyamaswa irya ayo matungo yatangiye kuhavugwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 ubwo yari imaze kurya intama ebyiri, ariko iza gukaza umurego muri Werurwe 2022 kuko muri uku kwezi gusa hamaze kubarurwa imitavu ibiri n’intama esheshatu zose zimaze kuribwa n’iyo nyamaswa.
Abaturage bugarijwe ni abo mu mirenge ya Nyange na Musanze ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Karere ka Musanze. Basaba ko hafatwa ingamba zihariye mu guhangana n’iyo nyamaswa kuko ikomeje kubateza igihombo.
Runezerwa Museveni Prophète ni umwe muri bo ufite inyana yariwe n’iyo nyamaswa.
Ati “Iyo nyamaswa yaje mu rukerera umushumba yumva imirindi y’inka asohotse abona icyo gisimba kirasimbutse ariko ntiyamenye icyo ari cyo. Turasaba Leta ko yarushaho kuducungira umutekano kandi ikadushumbusha kuko tworora duteganya iterambere ariko ubu turi mu gihombo gikomeye.”
Mushimiyimana Claudine we yavuze ko iyo nyamaswa yamuririye intama. Ati”Njye intama yanjye icyo gisimba cyayiriye iri hafi y’igikoni aho yari isanzwe iba, hari nka saa moya z’umugoroba.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yavuze ko iyo nyamaswa yibasira intama n’imitavu, asaba bene ayo matungo kurushaho kuyarinda n’aboroye imbwa kuzizirika kuko inyamaswa zikekwa ari imbwa z’ibihomora.
Ati “Amatungo tumaze kubona yibasirwa ni intama n’imitavu. Iyo ukurikiranye usanga ari kuribwa n’imbwa z’ibihomora. Turasaba abaturage bafite imbwa kuzigumisha mu rugo no kuzikingiza, iza kugaragara hanze nayo irafatwa nk’igihomora, ubu twatangiye kuzitega dukoresheje umuti wabigenewe kandi birakomeje.”
“Ubwo ni uburyo bumwe ariko, niba umuntu yagize umugisha inka ye ikabyara ntabwo ari byiza gushyira umutavu ahantu hadacinyiye neza kuko nabyo birawurinda ubwo rero turakomeza guhuza izo ngamba zose kandi biri gutanga igisubizo.”
Ikibazo cy’inyamaswa zirya amatungo cyatangiye gufata indi ntera muri 2021 gitangira kumvikana mu borozi bo muri Gishwati ahibasirwaga inyana.
Mu ngamba zifasha aborozi guhangana nacyo, harimo gukaza uburinzi buhuriweho n’impande z’umutekano n’abaturage, gutega no kwica izo nyamaswa, kubakira inyana no kuzicyura kare kuko arizo zikunze kwibasirwa n’izindi.
Source:igihe