Udukingirizo, inzitiramubu n’imiti y’igituntu by’asaga miliyoni 100 byararigishijwe


Udukingirizo tubarirwa mu bihumbi, inzitiramibu n’imiti y’igituntu bifite agaciro k’ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 100 Frw) byari bibitse mu bubiko bw’ikigo gishinzwe ubucuruzi bw’ibikoresho byo kwa muganga muri Kenya byaburiwe irengero.

Iyi miti n’udukingirizo bishobora kuba byaribwe bikagurishwa ku bacuruzi b’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga bo muri iki gihugu.

Si ubwa mbere hari imiti iburirwa irengero muri Kenya kuko n’umwaka ushize hari ibikoresho byo kwirinda COVID-19 byaburiwe irengero kandi byari biri mu bubiko.

Kugeza ubu ntacyo Guverinoma ya Kenya iravuga kuri iki kibazo nubwo UN Global Fund yo yamaze gusaba ko hatangizwa iperereza kuri iri bura ritumvikana ry’ibikoresho byo kwa muganga.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.