Imyiteguro irarambanyije ku bakobwa bitegura gutoranywamo Miss Rwanda 2022


Kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2022, abakobwa 19 bagiye gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2022 bakoze ikizamini kijyanye n’ubumenyi bafite ku muco.

Ikizamini cy’umuco kigira uruhare mu bituma haboneka umukobwa wegukana ikamba rya Miss Heritage n’ubwo atari cyo cyonyine kibigena kuko hari n’akarusho k’imbyino abakobwa bashobora kugaragarizamo umuco no mu bindi bikorwa bagenda bakora bifite aho bihuriye n’umuco.

Umukobwa ubaye Miss Heritage ahembwa na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus, ahabwa miliyoni 5 Frw.

Muri iki kizamini cya Culture Challenge kiri mu bitanga Miss Heritage muri Miss Rwanda abahatanira ikamba babajijwe ibibazo birimo ikigira kiti “Ni iki ubona cyakorwa ngo urubyiruko rw’u Rwanda rurusheho gukunda no kurangwa n’umuco Nyarwanda n’indagagaciro zawo? u Rwanda rufite Ingoro Ndangamurage zitandukanye, zafasha zite urubyiruko kumenya amateka, umuco n’imibereho by’Abanyarwanda?’’

Iki kizamini kizakosorwa n’Inteko y’Umuco, ni yo izasuzuma ubumenyi bw’aba bakobwa mu myumvire bafite kuri izi ngingo ebyiri babajijweho.

Irushanwa rya Miss Rwanda rizasozwa ku wa 19 Werurwe 2022 mu birori bizabera ku Intare Conference Arena.

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.