Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zikomeje guha abaturage ubufasha bunyuranye


Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), zatanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu karere ka Bossembele nka kimwe mu bikorwa bihuza abasivile n’abasirikare ku wa 12 Werurwe 2022.

Ingabo z’u Rwanda zitanga ubuvuzi ku baturage ba Centrafrique

Izo serivisi zahawe abaturage zirimo gupima indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, malaria no kuvura abo byagaragaye ko barwaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Aristide Semungubo yashimiye ingabo z’u Rwanda ku kubungabunga amahoro no gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi ku baturage bo muri aka gace.

Yashimangiye ko serivisi zatanzwe zizagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abazihawe bukarushaho kuba bwiza.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri ’Rwabatt9’ ari na zo zatanze izi serivisi, Lt Col Patrick Gasana Rugomboka, yashimiye abaturage n’abayobozi babo ku bushake bwo gufatanya n’ingabo z’u Rwanda berekanye.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu gifite umubare munini w’abasirikare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

Mu Ukuboza 2020 rwoherejeyo Ingabo zo mu mutwe udasanzwe uzwi ’Special Force’ binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

Muri Kanama 2021 u Rwanda rwohereje indi batayo y’ingabo muri Centrafrique nyuma y’ubusabe bwa Loni bwo kongera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu yatumye rugira batayo eshatu muri Minusca.

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.