Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko ejo hashize kuwa Gatandatu tariki 12 Werurwe, abantu 61 bishwe n’impanuka ya Gari ya Moshi mu Burasirazuba bw’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bapfuye harimo abagabo, abagore n’abana, mu gihe abagera kuri 52 bakomeretse.
Bivugwa ko iyi Gari ya Moshi yari ipakiye abantu benshi mu buryo butemewe n’amategeko bavaga mu Ntara ya Luen berekeza mu Mujyi wa Tenke hafi ya Kolwezi, Umurwa Mukuru w’Intara ya Lualaba mu Majyepfo ya RDC.
Impanuka nk’izi za Gari ya Moshi zikunze kuba muri RDC kimwe n’iziterwa no kurohama k’ubwato kubera gupakirwa imizigo irenze ubushobozi mu biyaga n’imigezi muri iki gihugu.
Bitewe n’ikibazo cy’ibura rya Gari ya Moshi zigenewe gutwara abagenzi n’imihanda itari nyabagendwa, abantu bahitamo kugenda mu zigenewe gutwara imizigo.
Mu Ukwakira umwaka ushize, abantu icyenda bishwe n’impanuka ya Gari ya Moshi mu Mujyi wa Kenzenze muri Teritwari ya Mutashatsha mu gihe mu 2019 abantu 24 bapfuye abandi 31 bagakomerekera mu yindi mpanuka yabereye mu Ntara ya Kasai.
NIYONZIMA Theogene