Amabombe yatewe n’Uburusiya mu mijyi ya Severodonetsk na Rubizhne mu ntara ya Luhansk yasenye inyubako zitari nke anatuma habaho inkongi y’umuriro, nk’uko bivugwa n’ikigo cy’ubutabazi cya Ukraine, State Emergency Service (SES). Aya makuru aje mu gihe amafirimbi ateguza ibitero by’indege yumvikana hafi mu gihugu cyose, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Kyiv Independent. Iki kinyamakuru cyanditse kiti “Amafirimbi yo kuburira avugira hafi mu ntara zose za Ukraine”. Inzu zigera kuri 60, harimo n’iz’abigenga, zatewe amabombe mu ijoro ryakeye, ariko ibyangijwe byose bikaba bitaramenyekana nk’uko bivugwa na leta. SES yanditse ku rubuga rwa Instagram…
SOMA INKURUDay: March 13, 2022
Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zikomeje guha abaturage ubufasha bunyuranye
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), zatanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu karere ka Bossembele nka kimwe mu bikorwa bihuza abasivile n’abasirikare ku wa 12 Werurwe 2022. Izo serivisi zahawe abaturage zirimo gupima indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, malaria no kuvura abo byagaragaye ko barwaye. Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Aristide Semungubo yashimiye ingabo z’u Rwanda ku kubungabunga amahoro no gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi ku baturage bo muri aka gace. Yashimangiye ko serivisi zatanzwe zizagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abazihawe bukarushaho kuba…
SOMA INKURURDC: Impanuka za Gari ya moshi zikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko ejo hashize kuwa Gatandatu tariki 12 Werurwe, abantu 61 bishwe n’impanuka ya Gari ya Moshi mu Burasirazuba bw’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bapfuye harimo abagabo, abagore n’abana, mu gihe abagera kuri 52 bakomeretse. Bivugwa ko iyi Gari ya Moshi yari ipakiye abantu benshi mu buryo butemewe n’amategeko bavaga mu Ntara ya Luen berekeza mu Mujyi wa Tenke hafi ya Kolwezi, Umurwa Mukuru w’Intara ya Lualaba mu Majyepfo ya RDC. Impanuka nk’izi za Gari ya Moshi zikunze kuba muri RDC kimwe n’iziterwa…
SOMA INKURUAbatuye mu Burayi no muri Afurika bitegure ibura ry’ibiribwa-Perezida Macron
Nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umugabane w’u Burayi yateraniye i Versailles mu Bufaransa tariki 11 Werurwe 2022, Perezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron yabwiye Itangazamakuru ko abatuye imigabane y’u Burayi na Afurika bakwitegura ibura ry’ibiribwa kubera intambara ibera muri Ukraine. Perezida Macron avuga ko Igihugu cya Ukraine ubu kitarimo guhinga nyamara ari cyo cyatangaga ibinyampeke byiganjemo ingano nyinshi ku migabane y’u Burayi na Afurika. U Burusiya na Ukraine ubwabyo bisanzwe bitanga 40% by’ingano zikenerwa hose ku Isi kugira ngo zikorwemo imigati n’ibindi bimeze nka yo. Ibihugu byinshi byo ku Isi kandi…
SOMA INKURUNyamasheke baratabaza nyuma y’iyangirika ry’ikiraro gihuza utugali turenga dutatu
Abaturage batandukanye bakoresha ikiraro gihuza utugari turimo aka Mubumbano n’aka Ninzi ndetse n’aka Rwesero na bamwe mu batuye mu murenge wa Bushekeri, mu karerer ka Nyamasheke, baravuga ko babangamiwe n’uko ikiraro kinyura hejuru y’umugezi wa Kamiranzovu bakoresha umunsi ku wundi cyangiritse ku buryo hari n’abakinyuraho bakambakamba. Abaganiriye na Radio 10, bemeje ko hari abantu bagera kuri bane bamaze kugwa muri uwo mugezi ndetse umwe arapfa bitewe n’uko icyo kiraro kiwuri hejuru cyangiritse. Aba baturaga basaba ubuyobozi ko bwabakorera ikiraro kugira ngo babone uko bahahirana neza kuko hatagize igikorwa ubuhahirane hagati…
SOMA INKURU