Itsinda ry’abaganga b’abapolisi n’abasirikare batanze ubufasha muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’abaganga b’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo mu Ntara ya Upper Nile mu Gace ka Malakal, batangije ibikorwa byo kuvura ku buntu impunzi zavanywe mu byabo n’intambara. Ni ibikorwa byatangiye ku wa Mbere, tariki ya 28 Werurwe 2022. Bihuje itsinda ry’abapolisi (Rwanda Formed Police Unit RWAFPU-1) rifatanyije na batayo y’abasirikare b’u Rwanda na bo bari mu butumwa bwa Loni ndetse n’imiryango mpuzamahanga yita ku kiremwamuntu. Nyuma yo guhuza imbaraga, izi nzego zose zatangije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura. Umuyobozi w’Itsinda…

SOMA INKURU

Ingaruka z’intambara ya Ukraine mu Rwanda

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko ingaruka z’ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine bitazarangirira ku bindi bihugu ku isi gusa kuko no ku Rwanda izi ngaruka zizarugeraho. Guverineri John Rwangombwa yavuze ko hafi 60% y’ingano igihugu cy’u Rwanda gitumiza hanze ituruka mu bihugu by’u Burusiya na Ukraine, bityo igihugu kigomba gushakisha andi masoko gihahiramo ingano n’ibindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli na gazi. Guverineri John Rwangombwa yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kugaragariza uko urwego rw’imari na politiki y’ifaranga bihagaze ko nubwo hari impungenge ku kwiyongera kw’inguzanyo zigomba gukurikiranirwa hafi…

SOMA INKURU

Abadipolomate b’u Burusiya bakomeje kwirukanwa

Ibihugu byinshi byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi birimo u Bubiligi, u Buholandi, Ireland kuri uyu wa Kabiri byirukanye abadipolomate b’u Burusiya, bamwe bashinjwa ubutasi. Ni nyuma y’uko umubano w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Burusiya ujemo agatotsi kubera intambara iki gihugu cyatangije muri Ukraine, akaba ari igitero gikomeye cyagabwe ku gihugu cy’i Burayi kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira. U Bubiligi bwirukanye abadipolomate 21 b’u Burusiya bashinjwa kuba intasi n’ikibazo ku mutekano wabwo nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo, Sophie Wilmes, yabibwiye abadepite. U Buholandi nabwo bwirukanye abadipolomate 17 b’u Burusiya.…

SOMA INKURU

Icyo umwiherero w’abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’ab’urw’ubujurire witezweho

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’ab’urukiko rw’ubujurire n’abandi bakozi  b’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda batangiye umwiherero uzamara iminsi itatu. Uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “insobanurampamo  ry’Itegeko Nshinga n’andi mategeko,ubunararibonye bwo gutegura ingingo z’amategeko no gushingira ku byemezo by’inkiko (imanza zasomwe.” Atangiza uyu mwiherero, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Faustin Ntezilyayo yavuze ko wagombaga kuba warabaye mbere ariko ntibyashoboka bitewe n’ubukana bw’ icyorezo cya COVID19. Avuga ko uyu mwiherero uzasigira  uzafasha uru rwego gutunganya neza no kurangiza inshingano zo gutanga ubutabera ruhabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u…

SOMA INKURU

Igihugu cy’abaturanyi cyemejwe mu bihugu bize EAC bidasubirwaho

Mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba “EAC” yabeye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022, hafashwe umwanzuro w’uko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yinjira muri uyu muryango. Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe. Kwinjira muri EAC kwa DRC bitumye uyu muryango uhita ugira ibihugu 7 binyamuryango. Ari byo Tanzania, Kenya na Uganda, u Rwanda, Burundi,  Repubulika ya Sudan y’Epfo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ufashe abaturage b’ibi bihugu byose bigize umuryango…

SOMA INKURU

CHUK habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwasohoye itangazo rihamagarira abantu baburiye ababo mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuza kureba niba mu mibiri yahabonetse hari abo bamenyamo. Akarere ka Nyarugenge kavuga ko iyo mibiri igera kuri 89, yabonetse ku itariki 10 Werurwe 2022 mu byobo byacukuwe muri CHUK, ubwo harimo kubakwa inzu nshya zunganira abarwayi, hafi y’ahari uburuhukiro bw’abitabye Imana (Morgue). Itangazo rigira riti “Turasaba ababa bafite ababo bakeka ko bahaguye kuzagera aho iyo mibiri izatunganyirizwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyivugiza, ruherereye mu Murenge wa…

SOMA INKURU

Ibyitezwe ku nama izahuza abakuru b’Ibihugu bigize EAC

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ‘EAC”, bagiye guhurira mu nama ya 19 idasanzwe izaba mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022. Iyi nama yitezweho ko izemeza raporo y’Akanama k’Abaminisitiri ivuga ku biganiro byabaye hagati ya EAC na Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo (RDC), bigamije kwinjiza iki gihugu muri uyu muryango. Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabanjirijwe n’iy’Akanama k’Abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, yari igamije kugena ibizigwaho na gahunda izakurikizwa mu kwemeza RDC ko yinjiye muri EAC. Kwinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri…

SOMA INKURU

Perezida wa Ukraine yaba agiye kwisubiraho

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kuganira n’u Burusiya ku ngingo zirimo kuba kitazagira aho kibogamira mu bice bihanganye muri iki gihe, kugira ngo kibashe kugera ku masezerano y’amahoro. Ni ibyemezo ariko ngo byasaba ko iki gihugu cyizezwa umutekano usesuye, kandi bikabanza kwemezwa binyuze muri kamarampaka. Zelensky yabivuze kuri iki Cyumweru, mbere y’uko ibihugu byombi bisubukura ibiganiro bigamije guhagarika intambara, bibera muri Turikiya hagati y’amatariki ya 28-30 Werurwe. Intumwa z’ibihugu byombi ziraba ziri hamwe. Yabwiye abanyamakuru ko biteguye kuganira no ku ngingo zirimo umutekano wa Ukraine…

SOMA INKURU

Umuryango Transparancy International Rwanda uratabariza abahinzi

Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane Transparancy International Rwanda wagaragaje ko nubwo Imihigo ari gahunda igira uruhare mu iterambere bikanafasha ko buri muyobozi abazwa inshingano ze, hakiri ikibazo cyo kuba abahinzi nk’urwego rufatiye ubukungu bw’igihugu runini basa n’abirengagizwa mu gihe cy’imihigo. Mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango, bugaragaza ko abahinzi bagihabwa umwanya muto cyane mu mihigo nyamara aribo bashyira mu bikorwa izo gahunda. Transparancy Rwanda yagaragaje ko mu turere dutatu twakoreweho ubushakashatsi ari two Rubavu, Burera na Kamonyi, bugaragaza ko muri Burera abahinzi bagira uruhare bagera kuri 34.41%, Rubavu ifite 16.86% mu gihe…

SOMA INKURU

Kigali: ubukangurambaga mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere burakomeje

Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Werurwe 2022, ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri Peterori bwakomereje mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kanyinya n’uwa Kigali. Ubu bukangurambaga buzamara ukwezi bwatangijwe kuwa 24 Werurwe 2022 na Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije “REMA” ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge “RSB”, na Polisi y’u Rwanda, bukaba bugamije gukumira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe kuko ubushakashatsi bwerekanye ko imyuka iva mu modoka ari kimwe muri nyirabayazana w’iki kibazo by’umwihariko mu mijyi ndetse inangiza umwuka duhumeka.…

SOMA INKURU