Ibihano bireba umubyeyi cyangwa umurezi usibya umwana ishuri nta mpamvu yumvikana, utamuha ibikenewe mu myigire ye kandi abifitiye ubushobozi. Utamutangira umusanzu muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kandi abifitiye ubushobozi; Umuvana mu ishuri cyangwa utuma ata ishuri; aba akoze ikosa. Ni ibihano biteganywa n’itegeko N° 010/2021 ryo ku wa 16/02/2021, rigena imitunganyirize y’Uburezi mu Rwanda. Kutohereza umwana ku ishuri cyangwa kurimusibya birahanirwa Mu ngingo yaryo ya 125, ivuga ko kuvutsa umwana uburenganzira bwo kwiga amashuri y’uburezi bw’ibanze, haseguriwe ibiteganywa n’andi mategeko ahana, umubyeyi cyangwa undi muntu ufite ububasha bwa…
SOMA INKURUMonth: February 2022
Umuhungu wa Bobi Wine yafatanywe ibiyobyabwenge ku ishuri
Amakuru dukesha Chimpreports atangaza ko Solomon Sekayi umuhungu wa Bobi Wine wigaga muri St Mary’s College Kisubi yirukanywe ku wa 1 Gashyantare 2022, nyuma y’igikorwa cyo gusaka ishuri cyakozwe bakamusangana urumogi. Umuyobozi wa St Mary’s College Kisubi, Deodati Aliganyira yavuze ko Solomon Sekayi yirukanywe mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Ati “Ni byo koko ibyo bintu byarabaye, ikibazo cyarakemuwe, uwo muhungu twaramwihanangirije. Yasanganywe urumogi ruzingiye mu gipapuro nk’isegereti, twaramwirukanye.” Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, ndetse mu myaka mike ishize yafashe icyemezo cyo kwinjira muri Politike. Ni umwe mu…
SOMA INKURUPerezida wa Ukraine mu nzira zo guhunga
Amakuru atangwa n’ubutasi bwa LetaZunze Ubumwe za Amerika aremeza ko perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ashobora kuva mu Murwa Mukuru w’Igihugu cye “Kyiv”, mu gihe u Burusiya bwaramuka buwugabyeho ibitero. Mu mwama wa 2014, ibice bya Donetsk na Lugansk biri mu Burasirazuba bwa Ukraine byakoze imyigaragambyo ikomeye yarangiye bitangaje ko byigenze, gusa ntihagira igihugu na kimwe cyemera ubwigenge bwabyo, ahubwo ibihugu byinshi bikomeza kubifata nk’ibya Ukraine. Ku mugoroba wo ku itariki ya 21 Gashyantare, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko Igihugu cye kigiye kwemeza ubwigenge bw’ibyo bice byombi, igifatwa…
SOMA INKURUHavumbuwe ubwoko bushya bwa omicron bufite ubukana nk’ubwa delta
Laboratoire yo mu Buyapani yavumbuye ko BA.2 ikomoka kuri virusi ya omicron ishobora gutera izindi ndwara zikomeye kandi bigaragara ko ishobora kuburizamo zimwe mu ntwaro z’ingenzi dufite zo kurwanya Covid-19. Abahanga basobanura ko BA.2 ifite ubukana bujya kungana n’ubwa Delta. Ubushakashatsi bwerekanye ko kimwe na Omicron, ifite ubushobozi bwo gucika ubudahangarwa bw’urukingo. Urukingo rushimangira arirwo rwa gatatu rwa Covid-19 rushobora kurinda umuntu BA.2 ku kigero cya 74% nyuma yo kwandura. BA.2 ntikangwa n’imiti imwe n’imwe, harimo sotrovimab na monoclonal ikoreshwa mu kuvura Omicron. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashyizwe ahagaragara kuwa…
SOMA INKURUMali: Ingabo z’u Bufaransa zahakuwe batakishimiwe bavugwaho kudakora ibyabazanye
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron aherutse gutangaza ivanwa ry’abasirikare b’igihugu cye muri Mali aho bari bamaze imyaka ikabakaba 10 bahanganye n’imitwe y’iterabwoba muri icyo gihugu, ariko abene gihugu ntibari bakishimiye aba basirikare. U Bufaransa bufite ingabo zigera ku bihumbi bitanu muri Mali n’akarere iherereyemo ka Afurika y’Uburengerazuba ariko mu myaka umunani ishize Guverinoma ya Mali n’abaturage bakomeje kugaragaza ko batishimiye kuba kw’izo ngabo mu gihugu cyabo. Iyi ntero yahawe inyikirizo n’agatsiko k’abasirikare gaherutse gufata ubutegetsi muri Mali aho imibanire y’icyo gihugu n’u Bufaransa yahise irushaho kuba mibi. BBC itangaza ko…
SOMA INKURURwanda: Ibiza byatwaye ubuzima bw’abatari bake binangiza byinshi
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, yatangaje ko muri Mutarama 2022 abantu 40 bahitanywe n’ibiza, abagera kuri 70 barakomereka mu gihe inzu 370 zasenyutse. Ibi biza byagaragaye muri Mutarama, ibyinshi ni ibyatewe n’imvura yaguye ari nyinshi mu bice bitandukanye by’igihugu. Uturere twa Gisagara, Huye, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Nyagatare nitwo bigaragara ko turimo kwibasirwa n’ibiza muri iyi minsi. Nubwo bimeze gutya ariko MINEMA igaragaza ko ibiza bihitana abantu, 90% bishobora kwirindwa. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Habinshuti Phillipe yabwiye RBA ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abari mu kaga kubera ibiza…
SOMA INKURUAmakuru y’ingenzi kuri buri wese mu guhangana na virusi itera SIDA
Virusi itera SIDA ikomeje kuba ikibazo cy’ ubuzima rusange ku isi, icyakora, kubera uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA, kuyipima, gufata imiti igabanya ubukana ndetse kuvura ibyuririzi byayo ku gihe, byatumye virusi itera SIDA itagiteza igikuba mu muryango nyarwanda ariko ntawakwiyibagiza ko igihari nk’icyorezo cyibangamiye ubuzima. Nubwo izi ngamba zose zituma abafite virusi itera SIDA babaho igihe kirekire kandi neza ndetse kuva muri 2005, ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda bwakomeje kuguma kuri 3%, mu gihe ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanutse bukava kuri 27/10,000 bukagera ku…
SOMA INKURUIngamba mu bihugu bigize EAC mu gufata ibyemezo birebana n’abimukira
Kimwe n’ahandi ku Isi, mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba “EAC” naho hari ubwiyongere bw’abimukira. EAC ituwe na miliyoni 195, harimo miliyoni eshanu z’abimukira, impunzi zirenga miliyoni 2.8 ndetse n’abahungiye mu bihugu byabo barenga miliyoni 2.4. Nubwo iyi mibare iri hejuru, ntabwo EAC yagiraga uburyo buhuriweho bwo gufata ibyemezo birebana n’abimukira, nk’uko bimeze ku yindi miryango y’iterambere nka Afurika y’iburengerazuba na Afurika y’Amajyepfo. Ibi niyo mpamvu mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi itatu ihuje inzego zirebwa n’abimukira ndetse n’abinjira n’abasohoka, ziri kuganira ku ishyirwaho ry’uburyo buhuriweho bw’ingamba n’igenzura ry’abimukira muri aka Karere.…
SOMA INKURUIby’ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine bikomeje kuba urujijo
Umutegetsi wo hejuru muri Amerika yatangaje ko ibyavuzwe n’Uburusiya ko buri kuvana zimwe mu ngabo zabwo ku mupaka na Ukraine ari “ikinyoma”, yongeraho ko izindi ngabo 7,000 z’inyongera ahubwo zahageze mu minsi micye ishize. Uyu yavuze kandi ko “igihe icyo aricyo cyose” Uburusiya bushobora gutangaza urwitwazo “rw’ikinyoma” kugira ngo butere Ukraine. Moscow ivuga ko iri gukura ingabo zayo ku mupaka wayo na Ukraine nyuma yo kurangiza imyitozo ya gisirikare. Ariko abategetsi bo mu bihugu by’iburengerazuba bavuze ko nta gihamya byo kwemeza ibi bafite. Ibiro bya Chancellier w’Ubudage Olaf Scholz bivuga…
SOMA INKURURIB yahishuye irengero ry’umusizi Bahati Innocent
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Umusizi Bahati Innocent umaze umwaka aburiwe irengero, yambutse umupaka anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko akajya muri Uganda nk’uko ibimenyetso byakusanyijwe byabigaragaje. Hari hashize igihe gito RIB na Polisi y’u Rwanda batangaje ko bazashyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza ku ibura rya Bahati Innocent. Nubwo iperereza ritararangira, RIB ivuga ko hari ibyagezweho ndetse byamaze kumenyesha abo mu muryango we. Ubusanzwe Hakizimana Joseph uzwi ku izina rya Rumaga Junior ngo ni we watanze ikirego kuri RIB tariki 9 Gashyantare 2021, kuri Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza,…
SOMA INKURU