Umufaransakazi agiye kuburanishwa ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urukiko rwo mu Bufaransa (Tribunal Correctionnel de Paris) ruzaburanisha umunyamakuru Natacha Polony kuri uyu wa Kabiri no kuwa Gatatu ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva mu 2017, itegeko ryerekeye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana ibikorwa byo guhakana, gupfobya cyangwa gutesha agaciro Jenoside zemewe n’u Bufaransa zirimo n’iyakorewe Abatusti mu 1994. Uyu mugore uyobora ikinyamakuru Marianne yarezwe n’abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside nyuma y’amagambo yavugiye kuri Radio France Inter ku wa 18 Werurwe 2018. Icyo gihe yavuze ko “Mu Rwanda mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside, bose bari kimwe…

SOMA INKURU

Hategerejwe urundi ruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi i Kigali

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko mu minsi iri imbere azongera kugirira uruzinduko i Kigali rugamije gukemura ibibazo bikigaragara mu mubano w’igihugu cye n’u Rwanda. Aya makuru yatangajwe na Lt Gen Muhoozi ku giti cye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, abinyujije kuri Twitter. Yagize ati “Nyuma y’ikiganiro kirekire nagiranye na marume/data wacu, Perezida Paul Kagame muri iki gitondo, twemeranyije ko nsubira i Kigali mu minsi iri imbere kugira ngo dukemura ibibazo byose bikiri hagati y’u Rwanda na Uganda.” Nubwo Lt…

SOMA INKURU