Uko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika witwaye ku kibazo cya Ukraine n’Uburusiya


Kuri uyu wa kane taliki ya 24 Gashyantare 2022, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika “AU” wamaganye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine kandi usaba ko imirwano ihita ihagarara, uyu muryango ukavuga ko iyi ntambara ishobora guteza amakimbirane y’imigabane. Ibi byatangajwe mu gihe ibihugu byinshi ku isi bikomeje kugaragaza ko Uburusiya bukomeje kurengera mu bitero bikomeje guhitana inzirakarengane muri Ukraine.

Umuyobozi w’uyu muryango, Perezida wa Senegal, Macky Sall, na Moussa Faki Mahamat, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, bavuze ko bahangayikishijwe cyane n’ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine.

Bahamagariye Uburusiya “kubahiriza amategeko mpuzamahanga, ubusugire bw’akarere n’ubusugire bw’igihugu cya Ukraine”.

Kuri uyu wa kane, nibwo Uburusiya bwagabye igitero simusiga muri Ukraine, gihitana abantu benshi mu gihe ibitero by’indege byibasiye ibikoresho bya gisirikare maze ingabo zirwanira mu kirere ziva mu majyaruguru, mu majyepfo no mu burasirazuba.

Abayobozi ba AU bavuze ko ibiri kuba bikomeye kandi biteye impungenge, bavuga ko bigomba gukemurwa hakoreshejwe “imishyikirano ya politiki” iyobowe n’Umuryango w’Abibumbye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ku munsi wa kabiri w’intambara itaherukaga Iburayi mu myaka mirongo ishize, mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine hongeye kuraswa ibisasu bya misile by’ingbao z’Uburusiya.

Amakuru avuga ko uretse ibisasu byarashwe hari n’indege y’intambara y’Uburusiya yahanuwe hejuru ya Ukraine.

Ahandi mu bice by’igihugu, cyane mu burasirazuba hafi y’umujyi wa Kharkiv hari kubera imirwano ikomeye, mu majyaruguru no mu majyepfo hafi y’inyanja itukura ku mujyi wa Odesa naho hari kubera imirwano.

Urugamba rumwe rwabereye hafi y’ikigo gitunganya ingufu kirimbuzi cya Chernobyl mu majyaruguru, cyahise gifatwa n’ingabo z’Uburusiya. Amerika ivuga ko hari abasirikare ba Ukraine bahafatiwe bugwate.

Ibihumbi by’abaturage ba Ukraine bakomeje guhunga imijyi iri kuberamo imirwano bagana iburengerazuba muri Pologne na Romania.

Gusa abanya-Ukraine benshi bari mu ngo zabo, bikinze ibisasu mu byumba byo munsi by’inzu zabo, cyangwa muri station za metro ziri hasi.

Mu gihugu hatanzwe ubutumwa butegeka abaturage bose bashobora gukoresha imbunda kuza kurengera igihugu cyabo.

Mu mijyi itandukanye mu Burusiya, ibihugu by’abantu bagiye mihanda bamagana icyemezo cyo gutera abaturanyi babo, amagana y’abigaragambije bafashwe barafungwa.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.