Kenya na Zimbabwe bafatiwe ibihano na FIFA


Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryahagaritse Kenya na Zimbabwe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kubera uburyo Guverinoma z’ibyo bihugu zivanze mu mikorere y’inzego z’umupira w’amaguru wabyo.

Zimbabwe ihanwe nyuma y’uko Guverinoma yanze kuvana ukuboko kwayo mu miyoborere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, dore ko iherutse gushyiraho ubuyobozi bushya.

Abayobozi ba mbere bakuweho mu Ugushyingo umwaka ushize bashinjwa ruswa.

Kenya nayo yazize kuba Minisiteri ya siporo yarakuyeho ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu bushinjwa ruswa. Nick Mwendwa wahoze ayoboye ubu ari gukurikiranwa n’inkiko.

Umwanzuro wo guhagarika ibi bihugu watangajwe kuri uyu wa Kane na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Bisobanuye ko mu gihe ibi bihugu bitarakomorerwa, bitemerewe gukina mu marushanwa mpuzamahanga cyangwa se ngo bihabwe inkunga ijya itangwa na FIFA.

Ibi bihano bishobora koroshywa mu gihe Guverinoma zareka amashyirahamwe y’umupira w’amaguru imbere mu gihugu agakora mu bwisanzure.

FIFA yatangaje ko Guverinoma ya Kenya n’iya Zimbabwe zivanze mu miyoborere y’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.