Agathon Rwasa yahakanye yivuye inyuma ibyo ashinjwa na Perezida Ndayishimiye

Perezida w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi (CNL), Agathon Rwasa yahakanye yivuye inyuma ko ishyaka rye ntaho rihuriye n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kimwe n’imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bw’u Burundi iherutse kubera i Bruxelles. Agathon Rwasa yasubizaga ku birego bya Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yasubiraga mu gihugu cye avuye mu Bubiligi, aho yari yitabiriye inama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’uwa Afurika Yunze Ubumwe. Perezida Ndayishimiye yavuze ko muri iyi nama yabonye umwanya wo guhura no kuganira n’Abarundi bari mu buhungiro, yishimira ko bagiye bahinduka. Yagize ati…

SOMA INKURU

Ibihano ku babyeyi n’abarezi babangamira imyigire y’umwana

Ibihano bireba umubyeyi cyangwa umurezi usibya umwana  ishuri nta mpamvu yumvikana, utamuha ibikenewe mu myigire ye kandi abifitiye ubushobozi. Utamutangira umusanzu muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kandi abifitiye ubushobozi; Umuvana mu ishuri cyangwa utuma ata ishuri; aba akoze ikosa. Ni ibihano biteganywa n’itegeko N° 010/2021 ryo ku wa 16/02/2021, rigena imitunganyirize y’Uburezi mu Rwanda. Kutohereza umwana ku ishuri cyangwa kurimusibya birahanirwa Mu ngingo yaryo ya 125, ivuga ko kuvutsa umwana uburenganzira bwo kwiga amashuri y’uburezi bw’ibanze, haseguriwe ibiteganywa n’andi mategeko ahana, umubyeyi cyangwa undi muntu ufite ububasha bwa…

SOMA INKURU

Umuhungu wa Bobi Wine yafatanywe ibiyobyabwenge ku ishuri

Amakuru dukesha Chimpreports atangaza ko Solomon Sekayi umuhungu wa Bobi Wine wigaga muri St Mary’s College Kisubi yirukanywe ku wa 1 Gashyantare 2022, nyuma y’igikorwa cyo gusaka ishuri cyakozwe bakamusangana urumogi. Umuyobozi wa St Mary’s College Kisubi, Deodati Aliganyira yavuze ko Solomon Sekayi yirukanywe mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Ati “Ni byo koko ibyo bintu byarabaye, ikibazo cyarakemuwe, uwo muhungu twaramwihanangirije. Yasanganywe urumogi ruzingiye mu gipapuro nk’isegereti, twaramwirukanye.” Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, ndetse mu myaka mike ishize yafashe icyemezo cyo kwinjira muri Politike. Ni umwe mu…

SOMA INKURU

Perezida wa Ukraine mu nzira zo guhunga

Amakuru atangwa n’ubutasi bwa LetaZunze Ubumwe za Amerika aremeza ko perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ashobora kuva mu Murwa Mukuru w’Igihugu cye “Kyiv”, mu gihe u Burusiya bwaramuka buwugabyeho ibitero.  Mu mwama wa 2014, ibice bya Donetsk na Lugansk biri mu Burasirazuba bwa Ukraine byakoze imyigaragambyo ikomeye yarangiye bitangaje ko byigenze, gusa ntihagira igihugu na kimwe cyemera ubwigenge bwabyo, ahubwo ibihugu byinshi bikomeza kubifata nk’ibya Ukraine. Ku mugoroba wo ku itariki ya 21 Gashyantare, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko Igihugu cye kigiye kwemeza ubwigenge bw’ibyo bice byombi, igifatwa…

SOMA INKURU