Perezida wa Ukraine mu nzira zo guhunga


Amakuru atangwa n’ubutasi bwa LetaZunze Ubumwe za Amerika aremeza ko perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ashobora kuva mu Murwa Mukuru w’Igihugu cye “Kyiv”, mu gihe u Burusiya bwaramuka buwugabyeho ibitero. 

Mu mwama wa 2014, ibice bya Donetsk na Lugansk biri mu Burasirazuba bwa Ukraine byakoze imyigaragambyo ikomeye yarangiye bitangaje ko byigenze, gusa ntihagira igihugu na kimwe cyemera ubwigenge bwabyo, ahubwo ibihugu byinshi bikomeza kubifata nk’ibya Ukraine.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 21 Gashyantare, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko Igihugu cye kigiye kwemeza ubwigenge bw’ibyo bice byombi, igifatwa nk’intambwe ya mbere itewe n’u Burusiya mu mugambi muremure wo kwigarurira Ukraine.

Nyuma yaho, Perezida Putin yategetse Ingabo z’Igihugu cye kwinjira muri Donetsk na Lugansk mu rwego rwo kubungabunga amahoro, aho yashinje Leta ya Ukraine ibikorwa bigamije kuyabangamira muri rusange.

Mu gihe ibyago by’uko u Burusiya bwakwigarurira Ukraine bikomeje kwiyongera nk’uko Amerika ibivuga, hari amakuru y’uko habaye inama ikomeye igamije kwiga ku mutekano w’ubuzima bwa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.

Amakuru avuga ko u Burusiya bufite urutonde rw’abantu bazicwa cyangwa bakoherezwa mu bigo byateguwe, bigakekwa ko Perezida Zelenskyy ari mu ba mbere bazagirwaho ingaruka n’ibi bikorwa.

Bivugwa ko hari kurebwa uburyo uyu mugabo ashobora kwimurira mu Mujyi wa Lviv uri mu Burengerazuba bwa Ukraine, mu birometero 80 uvuye muri Pologne, Igihugu kiri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ari naho bikekwa ko Zelenskyy ashobora guhungira mu gihe byagenda nabi.

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.