Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, yatangaje ko muri Mutarama 2022 abantu 40 bahitanywe n’ibiza, abagera kuri 70 barakomereka mu gihe inzu 370 zasenyutse.
Ibi biza byagaragaye muri Mutarama, ibyinshi ni ibyatewe n’imvura yaguye ari nyinshi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Uturere twa Gisagara, Huye, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Nyagatare nitwo bigaragara ko turimo kwibasirwa n’ibiza muri iyi minsi.
Nubwo bimeze gutya ariko MINEMA igaragaza ko ibiza bihitana abantu, 90% bishobora kwirindwa.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Habinshuti Phillipe yabwiye RBA ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abari mu kaga kubera ibiza bafashwe.
Ati “Byaratangiye nk’ubu abaturage bahuye n’ibiza muri Gisagara batangiye gufashwa, abo muri Nyagatare nabo byabaye ejo nabo ubufasha babugezwaho ariko niba ari n’ubufasha bwo gusana inzu ntabwo ari ikintu gikorwa mu munsi umwe, ubufasha bushobora guhita buboneka kwa kundi Leta yunganira umuturage ngo yongere kubona aho kuba ariko bigakorwa neza kugira ngo ya nzu isanwe mu buryo burambye. Ahantu hose habaye ikibazo dukora ku buryo mu masaha 48 gahunda zo gutanga ubufasha ziba zitangiye.”
Ange KAYITESI