Umuburo wa Meteo Rwanda ku mvura nyinshi


Ubutumwa bwatanzwe na Meteo Rwanda bugaragaza ko mu bice bitandukanye by’igihugu muri iki cyiciro cya kabiri cya Gashyantare 2022, ni ukuvuga guhera kuya 10 kugera kuwa 20 Gashyantare 2022 hateganyijwe imvura nyinshi iruta iyari isanzwe igwa.

Meteo Rwanda yagaragaje ko hateganyijwe ko imvura izakomeza kuba nyinshi kandi ikazaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare mu Rwanda.

Ubutumwa bwayo bukomeza bugira buti “Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 50 na 200 mu gihe cy’iminsi icumi y’iri teganyagihe, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iyo minsi iri hagati ya milimetero 10 na 70.”

Nko mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo no mu by’Umujyi wa Kigali, n’uturere twa Rulindo, Ngoma na Rwamagana hateganyijwe imvura nyinshi iruta izagwa ahandi hose mu gihugu.

Mu bice by’uturere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare ho hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’ahandi.

Meteo Rwanda yavuze ko uko kwiyongera bizaturuka ku nkubi y’umuyaga iherereye mu gice cy’epfo cy’inyanja y’Abahinde ituma imiyaga ituruka mu ishyamba rya Congo izana ubuhehere bw’umwuka mu majyepfo y’Akarere u Rwanda ruherereyemo.

Meteo Rwanda igaragaza ko mu gice cya mbere cya Gashyantare ni ukuvuga kuva tariki ya 1 kugera ku ya 10 Gashyatantare 2022 mu Ntara y’Iburengerazuba no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Amajyepfo ndetse n’iy’Amajyaruguru imvura yiyongereye cyane kurusha ahandi mu gihugu.

Imibare ikagaragaza kandi ko mu Mujyi wa Kigali, mu bice byinshi by’intara y’Amajyepfo n’ahenshi mu majyepfo y’intara y’Iburasirazuba ndetse no mu karere ka Musanze na Nyagatare imvura yagabanutse ugereranyije n’iyari isanzwe ihagwa muri iki gihe.

Meteo Rwanda yagaragaje ko bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bwamaze kubika amazi menshi bityo ko ibiza byiganjemo imyuzure n’inkangu biteganyijwe cyane cyane ahagaragajwe imvura nyinshi.

Meteo Rwanda yagiriye inama inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza n’abatuye aho biteganyijwe ndetse n’abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zo gukumira no guhangana n’ibiza.

Hateganyijwe kandi ko ibiza bishobora guturuka ku muyaga mwinshi birimo no kwangirika kw’imyaka.

 

IHIRWE Chis


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.