Biyemeje kurushaho kunoza umurimo babikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare


Nyuma y’iminsi igera kuri itanu bahugurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” ku ibarurishamibare rishingiye ku buringanire, abayitabiriye bo mu nzego zinyuranye baturutse mu turere 15 hamwe n’Umujyi wa Kigali bemeza ko ubumenyi bayakuyemo buzabafasha kurushaho kunoza umurimo.

Ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Nyabihu, Uwurukundo Monique yatangaje ko ashima cyane NISR kuba yarabatekereje nk’abashinzwe gukurikirana ihame ry’uburinganire mu karere ikabahugura. Yemeza ko aya mahugurwa yabafunguye amaso bituma n’aho batajyaga babona imibare ku ihame ry’uburinganire, babashishije kumenya aho bayishakira ndetse n’uburyo bagomba kuyikorera ubusesenguzi kugira ngo ibashe gukoreshwa mu mirimo ya buri munsi.

Uwurukundo Monique yemeje ko yungukiye byinshi mu mahugurwa yateguwe na “NISR”

Ati “Mu byo twakoraga byose hari ibyo twaburiraga imibare, tukibaza aho twayikura, ariko mu masomo menshi twabonye ndetse n’ibiganiro, ubu twamenye uko twashaka imibare twari twarabuze twifashishije urubuga rwa NISR, kandi iyo ufite imibare igufasha kumenya ahari hasi tugashyiraho ingamba zikomeye zo kuhazamura, bigiye kumfasha mu kazi kanjye ka buri munsi”.

Ushinzwe Ibarurishamibare mu karere ka Huye, Munyemanzi Samuel yatangaje ko aya mahugurwa yayungukiyemo byinshi by’umwihariko azafasha kuba ntawe ugomba gusigara inyuma mu igenamigambi ry’akarere yaba igitsina gabo cyangwa igitsina gore.

Munyemanzi wemeza ko aya mahugurwa azatuma ntawe uhezwa mu igenamigambi ry’akarere yaba igitsina gore ndetse n’igitsina gabo

Ati “Imbogamizi twajyaga tugira mu kazi kacu ka buri kwari ukubura amakuru ku mibare y’igitsina gabo ndetse n’igitsina gore kuri gahunda runaka, ariko nyuma yo guhugurwa tukamenya aho twashakira aya makuru twajyaga tubura, akazi kagiye kurushaho kujyenda neza kuko twamenye uko amakuru ajyanye n’ibarurishamibare rishingiye ku buringanire ashakwa ku rubuga rwa NISR”.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Ngororero, Jean Paul Birorimana yashimangiye ko amahugurwa yateguwe na NISR yo kurushaho kumenya imibare ikoreshwa mu kuzuza no gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yabafashije cyane kuko yongeye kubibutsa neza uko barushaho kunoza inshingano zabo.

Birorimana yemeza ko ubumenyi yakuye mu mahugurwa yateguwe na NISR azatuma arushaho kunoza umurimo ndetse akanabusangiza bagenzi be 

Ati “Mu igenemigambi imibare ijyanye n’ ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye irakenewe cyane, ibi bazadufasha cyane mu kazi turushaho gusesengura ibibazo bibangamiye gukomeza gushimangira iri hame ry’uburinganire n’iterambere, bizadufasha kandi no kumenya icyuho gihari kugira ngo tugikemure. Ikindi nanone aya mahugurwa azadufasha kurushaho gutanga za raporo zerekana neza ibibazo bihari n’imibare ijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye”.

Jean Paul yanemeje ko aya mahugurwa bahawe azabafasha guhugura bagenzi babo basize mu turere, kugirango nabo barusheho gukora igenemigambi, gukurikirana ibikorwa no gutanga raporo zirimo amakuru afatika n’imibare ifatika yafasha igihugu kumenya ahari ibibazo kugira ngo bikemuke.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imibare ijyanye n’ubwiyongere ndetse n’imibereho y’abaturage mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ndakize Michel, yashimiye abitabiriye amahugurwa, anishimira uburyo habayeho kuganira ndetse no kuzuzanya, atangaza ko ikigenderewe cyane ari ukumva kimwe ibarurishamibare rishingiye ku buringanire kandi rigakoreshwa mu kazi ka buri munsi mu rwego rw’akarere.

Ndakize yasabye ko ibarurishamibare rishingiye ku buringanire ryakwifashishwa mu kazi ka buri munsi 

Ati “Ibarurishamibare rishingiye ku buringanire rizadufasha kumenya aho tuva n’aho tujya muri iyi gahunda y’ubwuzuzanye kandi rikanifashishwa muri gahunda y’igenamigambi y’uturere ndetse n’umujyi wa Kigali.”

Uyu muyobozi yatangaje ko NISR yijeje guha umwanya buri wese waba akeneye amakuru ku ibarurishamibare muri rusange by’umwihariko ibarurishamibare rishingiye ku buringanire, cyane ko nta genamigambi ryashoboka hatabayeho gushingira ku mibare.

Uturere twitabiriye aya mahugurwa y’iminsi itanu ni Huye, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Bugesera, Kayonza, Rwamagana, Gicumbi, Gakenke, Rulindo, Ngororero, Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge hamwe n’Umujyi wa Kigali, buri karere kari gahagarariwe n’ushinzwe igenamigambi, ibarurishamire hamwe n’ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango.https://umuringanews.com/?p=9482

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.