Uwari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’Amavubi yitabye Imana


Baziki Pierre wari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana azize uburwayi.

Baziki Pierre yitabye Imana
Baziki Pierre yitabye Imana

Muri iki gitondo cyo ku wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uko Baziki Pierre wari umaze hafi imyaka 10 ari Kit Manager w’Amavubi, yitabye Imana.

FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’incamugongo, y’urupfu rw’uwahoze ari umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho (kit Manager), mu ikipe nkuru y’igihugu, Baziki Pierre, witabye Imana azize uburwayi”.

Yakomeje igira iti “FERWAFA yihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Ruhukira mu mahoro Pierre”.

 

IHIRWE Chris

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.