Baziki Pierre wari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana azize uburwayi. Baziki Pierre yitabye Imana Muri iki gitondo cyo ku wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uko Baziki Pierre wari umaze hafi imyaka 10 ari Kit Manager w’Amavubi, yitabye Imana. FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’incamugongo, y’urupfu rw’uwahoze ari umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho (kit Manager), mu ikipe nkuru y’igihugu, Baziki Pierre, witabye Imana azize uburwayi”. Yakomeje igira iti “FERWAFA yihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Ruhukira mu mahoro…
SOMA INKURUDay: February 14, 2022
Pasiporo zikoranye ikoranabuhanga zizajya zifashishwa muri “EAC” zasohotse
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka “DGIE”, rwahamagariye abanyarwanda gusaba pasiporo zikoranye ikoranabuhanga zizajya zifashishwa nk’iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba “EAC”, zigasimbura izari zisanzwe. Ni mu gihe uru rwego ruherutse gutangaza ko Pasiporo Nyarwanda zisanzwe zizaba zacyuye igihe [ni ukuvuga ko zizaba zitagikoreshwa] guhera tariki 28 Kamena 2022. Itangazo rya DGIE ryo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, rivuga ko ubu abantu basanzwe bafite pasiporo zishaje zitaracyura igihe bashobora gusaba pasiporo ikoranye ikoranabuhanga ya EAC. Muri 2019, Guverinoma y’u Rwanda ni bwo yari yatangaje ko tariki 28 Kamena 2021 pasiporo…
SOMA INKURUUmuyobozi wa police muri Centrafrique ari mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yakiriye mugenzi we wa Centrafrique, Bienvenu Zokoue, uri mu ruzinduko mu Rwanda. Bombi bagiranye ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru. Biteganyijwe ko basinyana amasezerano y’imikoranire hagati y’inzego zombi. Bienvenu Zokoue agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’iminsi mike mugenzi we uyobora Gendarmerie, Landry Ulrich Depot nawe arusuye. U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye ubufatanyemu by’umutekano. Ni mu gihe kandi kuva mu 2014, u Rwanda rwatangiye kohereza Abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Centrafrique. Ubu rufiteyo Abapolisi…
SOMA INKURUPerezida Kagame i Doha muri Qatar
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar,amakuru y’uru ruzinduko akaba yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Qatar. Umukuru w’Igihugu yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi. Qatar yashoye imari mu mishinga y’iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera aho yaguze imigabane yacyo ingana na 60% naho Guverinoma y’u Rwanda ikagira 40%. Biteganyijwe ko iki Kibuga cy’Indege gishya kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya…
SOMA INKURUAbakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira basabwe guhindura inzira
Polisi y’Igihugu yasabye abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira guhindura inzira, bagakoresha Kigali-Musanze-Rubavu kuko uwo bakoreshaga wangijwe n’inkangu yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa. Uyu muhanda Polisi yaburiye abawukoreshaga bifashishije ibinyabiziga, wangirikiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Mudugudu wa Birambo. Aho hantu amazi y’imvura n’ibyondo bituruka mu misozi byiroshye mu muhanda birawufunga. Mu itangazo ryanyijijwe ku rukuta rwa Twitter ya Polisi y’u Rwanda muri iki gitondo, ryaburiraga abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Musanze-Rubavu. Rigira riti” Turifuza kumenyesha rubanda ko bitewe n’imvura ikabije, inkangu…
SOMA INKURU