Imyigaragambyo yakaze nyuma yo gufatirwa ku ngufu kwa Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Scott Morrison yamaganye ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina rimaze iminsi rivugwa mu nzego za Leta zitandukanye ndetse yihanganisha Higgins wahoze akora muri biro bye ariko nyuma akaza guhishura ko yahafatiwe ku ngufu. Muri Mutarama umwaka ushize wa 2021 nibwo uyu mudamu wasabwe imbabazi Higgins yeruye avuga kuri aka kaga yahuye nako ubwo yakoraga mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ubwo muri 2019 yafashwe ku ngufu na mugenzi we w’umugabo bakoranaga. Yavuze ko na nyuma yo kubwira abamukuriye ibyamubayeho ntacyo bamufashije ahubwo yamaganywe. Ibyatangajwe n’uyu mugore byatumye muri…

SOMA INKURU

Amajyaruguru: Abana 43657 bavuye mu ishuri, dore impamvu nyamakuru

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2021-2022, abanyeshuri bagera kuri 43657 bari mu bategerejwe ku mashuri abanza n’ayisumbuye batagarutse gutangirana n’abandi, impamvu nyamukuru y’iki kibazo iganisha ku babyeyi . Mu busesenguzi bwakozwe ku kibazo cyo guta amashuri mu Ntara y’Amajyaruguru basanze gishingiye ku bibazo bitandukanye birimo iby’ababyeyi birengagiza inshingano zabo, kubyara abo badashoboye kurera, ubukene, abana bashorwa mu bikorwa byo gukorera amafaranga mu ngo z’abifite no mu bucuruzi buciriritse n’ibindi. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko nyuma yo kubona iki kibazo cy’abana bataye amashuri, bakoze ibishoboka…

SOMA INKURU

Rubavu: Impamvu ibitaro bya Gisenyi bigiye kwimurwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko Ibitaro bya Gisenyi bigiye kwimurwa bikajyanwa ahantu hizewe nyuma yo kwibasirwa n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Gicurasi umwaka ushize. Raporo ya leta yo muri Nyakanga 2021 ku bijyanye n’imitingito yibasiye uduce tw’Akarere ka Rubavu yagaragaje ko kwimura Ibitaro bya Rubavu byari umwanzuro wihutirwa. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabwiye Newtimes ko ibitaro bishya bizubakwa mu Murenge wa Rugerero ku birometero bitanu uvuye mu Mujyi wa Rubavu kandi ko biteganyijwe ko mu 2024 bizaba byuzuye. Uretse ubuvuzi bwa cancer buzajya butangirwa muri…

SOMA INKURU