Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2021-2022, abanyeshuri bagera kuri 43657 bari mu bategerejwe ku mashuri abanza n’ayisumbuye batagarutse gutangirana n’abandi, impamvu nyamukuru y’iki kibazo iganisha ku babyeyi .
Mu busesenguzi bwakozwe ku kibazo cyo guta amashuri mu Ntara y’Amajyaruguru basanze gishingiye ku bibazo bitandukanye birimo iby’ababyeyi birengagiza inshingano zabo, kubyara abo badashoboye kurera, ubukene, abana bashorwa mu bikorwa byo gukorera amafaranga mu ngo z’abifite no mu bucuruzi buciriritse n’ibindi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko nyuma yo kubona iki kibazo cy’abana bataye amashuri, bakoze ibishoboka byose bagakurikirana aho abo bana bari n’ibibazo byaba byarabateye guta ishuri.
Yagize ati “Mu mpamvu twabonye zatumye abo bana bata ishuri harimo aho ababyeyi bagikoresha abana imirimo yo mu ngo, hari imyumvire mibi y’ababyeyi no guta inshingano za kibyeyi, hari bamwe mu bana basoza ibyiciro by’amashuri bakumva ko bayarangije, hari amakimbirane yo mu ngo.”
” Mu mpamvu kandi twabonye harimo no kuba hari abanyeshuri bajya mu bucuruzi bw’ibisheke, gukora mu yindi mirimo yo gusoroma icyayi no gutunda amatafari, hari abatsindwa ntibagire umurava wo gukomeza hari n’ubukene bw’ababyeyi batabonera abana babo ibyangombwa nkenerwa ku ishuri.”
Guverineri Nyirarugero yakomeje avuga ko bafashe ingamba zizabafasha kugarura abo bana mu mashuri ariko agahamya ko ngo kugira ngo bigerweho buri wese agomba kubigira ibye.
Ati” Twafashe ingamba zo gukora ubukangurambaga urugo ku rundi bwo kugarura abataye ishuri, kumenya umubare w’abataye ishuri bari mu mirimo yo mu ngo bakarigarurwamo tukigisha abakibakoresha byaba ngombwa bakanabihanirwa, hari kandi no kwigisha ababyeyi uruhare rwabo mu myigire y’ababa babo.”
Muri abo banyeshuri 43 657 bataye ishuri, kuri ubu abagera ku 5 025 bari bamaze kurigarurwamo muri Gashyantare 2022 naho abandi baracyashakishwa ngo barigarurwemo. Akarere ka Musanze gafitemo abagera ku 12 064, Gakenke 11 685, Burera 7744, Gicumbi 6184 naho Rulindo ifitemo abagera ku 5980.
ubwanditsi@umuringanews.com&igihe