REMA yatangije gahunda ifasha abaturarwanda gutunga ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022, Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) yatangije Rwanda Cooling Initiative’s Green On-Wage (R-COOL GO), gahunda izafasha abaturarwanda kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere. Abakozi bujuje ibisabwa, baba bakora mu nzego za Leta cyangwa abikorera, bashobora gusaba inguzanyo muri banki ziri muri iyi gahunda, bakabasha kugura ibikoresho bishya bikonjesha byujuje ubuziranenge bwashyizweho na Minisiteri y’Ibidukikije binyuze mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku bufatanye n’Umushinga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije witwa United for Efficiency…

SOMA INKURU

Uko igitondo cy’umunsi wa mbere wo gufungura umupaka wa Gatuna cyifahse

Nyuma y’ibiganiro Lt Gen Mohoozi Kainerugaba yagiranye na Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda yahise isohora itangazo rimenyesha ko uyu mupaka uzongera gufungura tariki 31 Mutarama 2022. Mbere gato y’uko saa sita z’ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2022 zigera, abakozi bo mu rwego rw’abinjira n’abasohoka bari bamaze kwitegura gutangira akazi kabo, ari na ko abo mu nzego z’ubuzima na bo bari bamaze kuhagera kugira ngo uwaza gukenera gufashwa bimworohere. Saa Sita zimaze kugera na nyuma yaho gato nta kidasanzwe cyabaye kuko n’ubwo umupaka wari ufunguye ariko ari imodoka cyangwa…

SOMA INKURU

Urubanza rwa Sankara n’abagenzi be rwasubukuwe, yagaragaje impamvu zimworohereza igifungo

Kuri uyu mbere tariki 31 Mutarama 2022, nibwo hasubukuwe urubanza Sankara, Paul Rusesabagina na bagenzi babo 19 baregwamo ibyaha by’iterabwoba bakoreye mu mitwe ya MRCD/FLN na FDLR/FOCA. Haburanwe ku ngingo y’ubujurire bw’abaregwa ku bijyanye n’ibihano Urukiko Rukuru rwabakatiye. Ni yo yari kuburanwaho ku wa 28 Mutarama 2022, iburanisha rirasubikwa kuko Me Twajamahoro Herman wunganira batatu muri 19 baregwa yari yagize ibyago, hakemezwa ko ataburana adatuje. Barindwi mu baregwa ni bo bavuze ko batagabanyirijwe igihano mu buryo buhagije na ho batanu bifuza ko basubikirwa igihano bagasubizwa mu buzima busanzwe. Abajuririye kutagabanyirizwa…

SOMA INKURU