Zambia kimwe mu bihugu by’Afurika impfu z’abana n’abagore ziri hejuru

Minisitiri w’ubuzima muri Zambia, Sylvia Masebo mu ntangiriro z’iki Cyumweru uwa ubwo yagiriraga uruzinduka mu bitaro UTH Lusaka, Minisitiri yatangaje ko buri cyumweru abagore bari hagati y’abagore 10 ndetse na 15 bapfa babyara ko ndetse abana bagera ku ijana bapfa bavuka. Sylvia Masebo yatangaje ko bibabaje kuba abana n’ababyeyi babura ubuzima kandi ari ibintu bishobora kwirindwa, kubera amakosa akorwa mu gihe cyo kubyaza. Yavuze ko mu gihe haba hakoreshejwe ibikoresho bigezweho mu buvuzi n’abaganga babizobereye. Buri mwaka, abana basaga miliyoni 2.6 ku Isi bapfa bavuka kandi 98 % ni abo mu…

SOMA INKURU

Ikamyo nini yakomeje impanuka yinjira mu nzu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022 mu mudugudu w’Akabuga, mu kagari ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange,  ikamyo nini yambukiranya umupaka yakoreze impanuka  irenga umuhanda yinjira mu nzu y’umuturage ariko ntihagira umuturage uhagirira ikibazo. Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yatangaje ko iyi kamyo yasenye inzu ebyiri ariko ko nta muturage wahagiriye ikibazo. Yagize ati “Imodoka yakase ikorosi ntibyayemerera birangira yinjiye mu ngo z’abaturage isenya inzu ebyiri zegeranye gusa nta muntu yahitanye. Inzu imwe yangiritse ku ruhande indi yangirika ku gice cy’inyuma cyose,…

SOMA INKURU

Polisi y’u Rwanda ikomeje igikorwa cyo gufasha indembe

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) kiri mu gikorwa cyo gukusanya amaraso yo gufashisha indembe ziri kwa muganga, ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama ku cyiciro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru abapolisi 55 batanze  amaraso yo kujya gufasha abarwayi. Bamurange Jeanne niwe wari uyoboye itsinda ry’abaganga baturutse muri RBC bari baje gukusanya ayo maraso, yishimiye uko yakiriwe we n’itsinda ry’abaganga yari ayoboye. Yagize ati” Twishimiye uko twakiriwe hano mu kigo cya Polisi ku Kacyiru kandi ni ibisanzwe ntabwo ari ubwa mbere tuhaje. Twahakuye amaraso…

SOMA INKURU