Abapolisi bo mu nzego zinyuranye bazamuwe mu ntera, 481 basezererwa nta mpaka

Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Mutarama 2022, Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba ofisiye bakuru 109 ba Polisi y’u Rwanda, hanemerejwe Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Suzofisiye n’abapolisi bato ba Polisi y’u Rwanda 4483. Abakuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bajya ku rya Assistant Commissioner of Police(ACP) ni bane aribo CSP Sam Bugingo, CSP Aloys Munana Burora, CSP Rutagarama Kanyamihigo na CSP Edmond Kalisa Abari ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) batatu bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent…

SOMA INKURU

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yasabiwe kwegura

Ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson  yitabaga abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yasabiwe kwegura ashinjwa ko yabeshye kuko hari aho yavuze ko amabwiriza yose abuza abantu guhurira hamwe mu bihe bya guma mu rugo yubahirijwe. Ikindi gihe ngo yasabye imbabazi ko yakoze ibirori ku wa 20 Gicurasi 2020 ariko ko yari azi ko ari ibijyanye n’akazi. Amagambo nk’aya yanavuzwe kenshi n’Umuyobozi w’Inteko, Jacob Rees-Mogg, ko umuhuro Bosis yagiyemo wari ufitanye isano n’akazi. Ati “Niba abantu bakoze umunsi wose, baba bagomba kurya, bagomba…

SOMA INKURU

Imodoka yahembwe mu marushanwa ya Miss yashyizwe ku isoko

Imodoka yahembwe Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa yashyizwe ku isoko mu gihe bateganya kumufasha gushaka indi ihwanyije agaciro n’iya mbere yari yemerewe. Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss East Africa 2021, yambitswe ikamba ryo kuba Nyampinga w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ku wa 25 Ukuboza 2021. Muri ibi birori byabereye muri Tanzania, Umunyana yatsinze nyuma yo guhigika abandi bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo n’ibindi. Ubuyobozi bwa Miss East Africa…

SOMA INKURU