Imodoka yahembwe mu marushanwa ya Miss yashyizwe ku isoko


Imodoka yahembwe Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa yashyizwe ku isoko mu gihe bateganya kumufasha gushaka indi ihwanyije agaciro n’iya mbere yari yemerewe.

Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss East Africa 2021, yambitswe ikamba ryo kuba Nyampinga w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ku wa 25 Ukuboza 2021.

Muri ibi birori byabereye muri Tanzania, Umunyana yatsinze nyuma yo guhigika abandi bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo n’ibindi.

Ubuyobozi bwa Miss East Africa bwari bwatangaje ko umukobwa uzegukana ikamba azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadorari ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imodoka uyu mukobwa yegukanye ntarayishyikirizwa ndetse yashyizwe ku isoko nk’uko Jolly Mutesi yabibwiye IGIHE mu kiganiro cyihariye.

Yakomeje ati “Mu by’ukuri imodoka twaguze twasanze iri mu zitwarirwa ibumoso zitemewe ku isoko ry’u Rwanda. Kuri ubu rero twahisemo kuyishyira ku isoko ikagurishwa, amafaranga azavamo akaba ari yo azahabwa uyu mukobwa bagafatanya gushaka indi.”

Uyu mukobwa ufite inshingano nk’Umuyobozi wungirije w’iri rushanwa, yavuze ko bakomeje gushaka umukiliya w’iyi modoka kuko bayiguze mbere batazi igihugu kizaturukamo uzegukana ikamba.

Icyakora yamaze impungenge Miss Umunyana Shanitah ahamya ko azagurirwa indi modoka ifite agaciro nk’ak’iyo yari yemerewe.

Ati “Azahabwa imodoka ifite agaciro nk’ak’igihembo yari yemerewe, ntabwo ari amafaranga azajya munsi y’ayo twari twamwemereye.”

Mu gihe iyi modoka yashyizwe ku isoko yaba itaguzwe amafaranga angana n’igihembo cya Umunyana Shanitah, Jolly Mutesi yavuze ko bazakora ibishoboka byose bakamuha igihembo gifite agaciro bamwemereye.

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.