Imibare y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Rwanda Social Security Board (RSSB) igaragaza ko Abanyarwanda bari ku kigereranyo cya 83,6% bamaze kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2021/22. RSSB ibinyujije kuri Twitter, yagagaraje ko kuva umwaka wa mituweli watangira ku tariki ya 1 Nyakanga 2021 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2021, akarere ka Gisagara ari ko kari ku isonga mu kugira abaturage bitabiriye ku bwinshi kuko kageze kuri 95,1%. Yagize iti “Uturere dutanu twa mbere mu kwishyura Mituweli ya 2021/22 ku mwanya wa mbere hari Gisagara igeze kuri 95,1% akarere ka…
SOMA INKURUYear: 2021
Batawe muri yombi bagerageza kwinjiza magendu mu Rwanda
Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo ahagana saa cyenda za mu gitondo, Polisi ikorera mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abagabo babiri n’umukobwa umwe binjiza mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 15. Bafatiwe mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo, umudugudu wa Kivu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizera Karekezi yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k’irondo rya nijoro (Night Patrol) saa cyenda z’ijoro babona abantu barimo gutunda…
SOMA INKURUIbiganiro by’abakuru b’ingabo uw’u Rwanda na DRC nyuma y’ibyavuzwe ku gitero cyitiriwe M23
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 10 Ugushyingo 2021, nyuma y’icicikana ry’amakuru anyuranye ku gitero cyitiriwe M23, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Célestin Mbala Munsense Célestin n’intumwa ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku mutekano w’Akarere no kurwanya imitwe y’iterabwoba. Nyuma y’ibi biganiro, Gen Célestin Mbala Munsense yagize ati “Intumwa zacu ziri hano kugira ngo tuganire ku murongo washyizweho n’ibihugu duturanye mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo bitandukanye.…
SOMA INKURUUburinganire hagati y’abagabo n’abagore ni uburyo bwo guteza imbere umuryango -Madame Jeannette Kagame
Kuri uyu wa Gatatu, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ari uburyo bwo guteza imbere umuryango binyuze mu bufatanye n’ubwuzuzanye hagati yabo. Ibi yabitangarije mu nama yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire irimo kubera muri Tanzania, aho ihuje urubyiruko “You lead summit 2021 “Gender Equality forum. Abandi bayitabiriye barimo Ministri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa ndetse n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu bihugu byo hirya no hino ku isi. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa ko abantu bumva neza uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’akamaro kabwo mu iterambere.…
SOMA INKURUNyanza: Hahagurukiwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Akarere ka Nyanza kahagurukiye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko ku kibazo cy’isambanywa ry’abangavu. Bamwe mu bangavu batewe inda imburagihe batangaje ko badahabwa ubutabera mu gihe batanze ikirego cyo gukurikirana abagira uruhare mu kubasambanya. Umwe yagize ati “Ugatanga ikirego bakakubwira ngo uzagaruke igihe iki n’iki, wagaruka nabwo ntibagikurikirane ukabona barakigendesha gake gake bikagera aho uregwa acika akagenda.” Undi mwangavu watewe inda afite imyaka 16 y’amavuko yagaragaje ko yatanze ikirego ariko agatinda guhabwa ubutabera. Yakomeje ati “Bakambwira ngo wowe wongere uduhamagare nadakora ibyo yadusezeranyije, nabahamagara ntibitabe ni uko rero ncika intege…
SOMA INKURUYouTube zikwirakwiza urwango zahagurukiwe
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri mu biganiro na Google bigamije gufunga imiyoboro ya Youtube itambutsa ibiganiro bigamije kubiba amacakubiri. Abanyarwanda bari mu bakoresha internet cyane kuko nibura umwe abarirwa ko akoresha 7% by’amafaranga yinjije ku mwaka agura internet nk’uko byagaragajwe muri Raporo yo mu 2020 y’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Itumanaho, ITU. Nibura kugeza muri Kamena umwaka ushize ikoreshwa rya internet mu Rwanda ryari rigeze kuri 62,3%. Mu byo Abanyarwanda basura kuri internet harimo n’imbuga nkoranyambaga nyamara zabaye umuyoboro unyuzwaho ibiganiro birimo n’ibishobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho y’abantu by’umwihariko abafite…
SOMA INKURUAmayobera ku gitero cyagabwe i Rutshuru kikabohoza ahahoze ibirindiro bya M23
Kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ugushyingo 2021, nibwo hamenyekanye iyubura ry’imirwano ikaze yumvikanyemo imbunda ziremereye yahuje igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abitwaje intwaro bataramenyekana muri Gurupema ya Jomba muri Teritwari ya Rutshuru. Iyi mirwano yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje kwambuka umupaka wa Bunagana bahungira muri Uganda. Amakuru aturuka muri turiya duce avuga ko umutwe wa Mouvement de 23 Mars uzwi nka M23 ariwo wagabye ibitero ndetse unirukana ingabo za Leta ya Congo mu birindiro zari zifite ku musozi wa Chanzu. FARDC ntiremeza ko ari umutwe wa…
SOMA INKURUAbanze kwikingiza Covid-19 bagiye gutangira kubiryozwa -Min Gatabazi
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV adaciye ku ruhande yatangaje ko abantu bagomba kwikingiza kuko abatazabikora bashobora gutangira kubibazwa, harimo kuba nta muntu uzajya gutora abajyanama atikingije Covid-19 mu kwirinda hagamijwe kwirinda kuyikwirakwiza. Minisitiri Gatabazi ushima uburyo Abanyarwanda bakomeje kwirinda icyorezo cya Covid-19, avuga ko n’amatora mu nzego z’ibanze arimo gushoboka kubera uburyo Abanyarwanda bakomeje kwirinda, atanga icyizere ko n’amatora y’abajyanama ku rwego rw’akarere azakunda. Agira ati “Abarimu bose barakingiwe, abakozi ba Leta barakingiwe, abanyeshuri muri kaminuza barakingiwe, n’abatarakingirwa barimo gukorerwa gahunda. Abacuruzi mu masoko, mu maduka, abakozi mu mahoteli abo…
SOMA INKURUHatangijwe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bajyanama rusange b’uturere na 30% by’abagore
Kuri Iki cyumweru hirya no hino mu gihugu hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bajyanama rusange b’uturere na 30% by’abagore. Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko abakandida 1641 aribo bari batanze kandidature ariko abemerewe bujuje ibisabwa ni 1461. Aba bakandida ku mwanya w’umujyanama rusange ku turere na 30% by’abagore, bazajya muri izi njyanama barimo kwiyamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa kumanika ibibaranga ku turere cyangwa ku mirenge ahabugenewe, ariko byemejwe n’Inzego zibanze ndetse abandi bakiyamamaza hakoreshejwe itangazamakuru. Abaturage hirya no hino barifuza ko abarimo kwiyamamariza iyi myanya hari ibyo bakwiye gukora harimo no gutega…
SOMA INKURUPerezida Kagame yaganiriye n’umuherwe watangije umushinga w’ubuhinzi Iburasirazuba
Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro n’umuherwe Howard G. Buffett watangije umushinga wo kuhira imyaka mu murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe. Ibiro by’umukuru w’igihugu, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko aba baganiriye kuri iki Cyumweru muri Village Urugwiro. Ibiganiro byabo byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye Guverinoma y’u Rwanda ihuriyeho n’umuryango, Howard G. Buffet Foundation. Mu 2020 nibwo Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro umushinga w’uyu muherwe wo kuhira imyaka ku butaka bwagutse muri Kirehe, umushinga washowemo miliyari 54 z’amadolari. Ni umushinga wafashije abaturage kubona amazi yo kuhira…
SOMA INKURU