Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO Food Price Index, igaragaza ko ibiciro byiyongereye cyane ari iby’ingano ndetse n’amavuta akomoka ku ngazi, ibihwagari ndetse na soya, aho byiyongereye ku kigero cya 30% ugereranyije n’umwaka ushize. Mu mezi atatu ashize akurikirana ya 2021, ni kuvuga kuva muri Kanama kugera mu Ukwakira, ibiciro by’ibiribwa ku Isi byariyongereye cyane bwa mbere mu myaka icumi ishize, ibintu byatewe n’umusaruro muke ndetse n’ubwinshi bw’abashaka ibiribwa ku Isi Iyi raporo ivuga ko ibiciro by’ingano byiyongereyeho 5% mu Ukwakira ugereranyije na Nzeri kubera ko umusaruro w’ingano…
SOMA INKURUYear: 2021
Abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bahawe impanuro zitoroshye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi 160 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo. Ni igikorwa cyabereye mu ishuri rya Polisi (PTS-Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari. DIGP Namuhoranye yibukije abapolisi ko n’ubwo bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, bagiye bambaye ibendera ry’u Rwanda bivuze ko ari ba ambasaderi b’u Rwanda muri kiriya gihugu. Yabasabye kuzasohoza inshingano zabo kinyamwuga, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo. Yagize ati…
SOMA INKURUMadame Jeannette Kagame yashimye uruhare rwa AERG na GAERG
Uyu munsi ku wa 6 Ugushyingo 2021, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) umaze imyaka 25 n’iy’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) umaze imyaka 18, ashima uruhare rwayo mu kubaka Igihugu. Muri ibi birori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye i Kigali, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Uyu munsi abanyamuryango ba AERG na GAERG barimo abikorera, abakozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abarezi, n’ababyeyi. Hari ibisubizo mutanga dukwiye gukomeza gufatanya, nk’ umusanzu wo kubaka…
SOMA INKURUHuye: Imiryango 150 yasenyewe n’ibiza yahawe ingoboka
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, (MINEMA), yagobotse imiryango 150 yasenyewe n’ibiza mu Karere ka Huye iyigenera amabati inakora umuganda wo gusana ibyangiritse. Imiryango yafashijwe ni iyo mu Kagari ka Byiza, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021. Muri iki gikorwa hanatewe ibiti bizajya bitangira umuyaga kugira ngo udasenya inzu ndetse abaturage n’abafundi bigishwa kubaka inzu baziha imisingi bakanazirika ibisenge kugira ngo zitagwa. Imiryango yahawe ubufasha yashimiye Leta iniyemeza ko igiye kujya yubaka inzu zikomeye kugira ngo zidasenywa n’ibiza. Mukansanga Alphonsine, yagize ati “Turashimira…
SOMA INKURUBaremeza ko guhugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugurura imikorere
Abaganga n’abagenzacyaha bakora muri Isange One Stop Center barishimira ko amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamaze igihe cy’iminsi ine bahabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), agiye kurushaho kubafasha mu kazi kabo. Aba bagore n’abagabo 170 bitabiriye amahugurwa bavuga ko mu kazi kabo ka buri munsi bakunda guhura n’imbogamizi zirimo kuba ababagana bakunda kubageraho batinze kuko amasaha 72 yagenwe aba yarenze, ku buryo usanga ibimenyetso bimwe na bimwe byamaze kwangirika, ndetse na bumwe mu bufasha burimo kuba barinda umwana w’umukobwa kuba yasama inda zititeguwe butagishoboka. Jeanne d’Arc Uwanyirigira ushinzwe guhuza ibikorwa…
SOMA INKURULoni yahagurukiye ikibazo cya Ethiopie
Loni yinjiye mu kibazo cya Ethiopie, isaba impande zombi zitumvikana kwicara zigashaka ibisubizo bishingiye ku mahoro, aho kuba intambara. Ingabo za Leta ya Ethiopie zimaze umwaka mu ntambara n’umutwe wa TPLF ufatwa na Leta y’icyo gihugu nk’uw’iterabwoba, ukaba ufite icyicaro mu gace ka Tigray kari mu Majyaruguru y’iki gihugu. Izi ngabo zari zatsimbuye uyu mutwe mu ntangiriro z’iyi ntambara, ariko ibintu biza guhindura isura muri Kamena, ubwo uyu mutwe wongeraga kwisuganya, ukagaba ibitero simusiga ku ngabo za Leta, bigatuma zizinga utwangutse zigahunga. Nyuma y’iyi ntsinzi yatunguranye, TPLF yatangiye kumanuka yigabiza…
SOMA INKURUUmuti uhangana na Covid-19 ku kigero cya 89% wabonetse
Ikinini kizwi nka Paxlovid cyakozwe n’ikigo cya Pfizer, gifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kuremba kubera Covid-19, ndetse kikamurinda kwicwa nayo ku kigero kirenga 89%. Pfizer yakoze uyu muti itangaza ko uzakomeza gukoreshwa n’abantu bamenye ko barwaye Covid-19, aho bafite amahirwe menshi yo gukira iyo ndwara ndetse ntibajye mu bitaro mu gihe bafashe icyo kinini hakiri kare, bakakivanga n’undi muti uzwi nka ritonavir. Kubera ubwizerwe bw’uyu muti, Pfizer yahagaritse amagerageza yari irimo gukora, aho ubu igiye gushaka uburenganzira bwo kugurisha uyu muti wayo ku rwego mpuzamahanga, uburenganzira butangwa n’ikigo kigenzura ibiribwa…
SOMA INKURURubavu: Abana bane bari babuze bababonye barishwe, abakekwaho iki cyaha batawe muri yombi
Abagabo babiri bo mu Karere ka Rubavu, bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’abana bane bari bamaze imyaka itatu baraburiwe irengero, imirambo yabo ikaba iherutse kuboneka mu buvumo. Nyuma y’aho aba bana babuze ababyeyi babo bari baragerageje gushakisha ahantu hose ariko ntibagira amahirwe yo kubabona. Abaketswe ko baba baragize uruhare mu iburya ry’aba bana baje gufatwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko Urukiko rubarekura nyuma y’amezi umunani kubera kubura ibimenyetso. Muri iki cyumweru ni bwo imirambo y’abo bana yabonetse RIB yongera guta muri yombi ba bagabo kuko na mbere ari bo bari bakrtswe.…
SOMA INKURUIkibazo cyo kugaburira abana ku mashuri gikomeje gufata indi sura
Amashuri ya leta n’afashwa na leta akomeje kugaragaza ko afite imbogamizi mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku ishuri, aho bagaragaza imbogamizi zinyuranye mu gihe Minisitire y’Uburezi idashaka kugira icyo ivugaho. Gahunda yo kugaburira abanyeshuri igihe bari ku ishuri yaraguwe igezwa mu cyiciro cy’incuke, icy’amashuri abanza n’ayisumbuye uhereye muri uyu mwaka w’amashuri. Leta yageneye iki gikorwa miliyari zigera kuri 27 agomba kugishyigikira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Kuri ubu leta igena amafaranga 56 buri munsi kuri buri munyeshuri yiyongera ku 150 ava mu musanzu umubyeyi ategetswe gutanga.…
SOMA INKURUImirire, ibinyobwa n’imigenzereze yafasha ufite VIH SIDA
Umuntu ufite VIH/ SIDA hejuru yo gufata imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi agirwa inama yo gufata ifunguro riboneye, kuko bituma agira ubuzima burambye buzira ibyuririzi bya hato na hato bityo akiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange. Nubwo nta funguro ryihariye rigenewe abafite virusi itera SIDA, ariko hari amafunguro y’ingenzi kuri bo cyane cyane afasha mu kongerera ingufu ubudahangarwa bwabo. Tugendeye ku bushakashatsi bunyuranye, tugiye gutangaza amafunguro nkenerwa ku muntu wamaze kwandura virusi itera SIDA, ndetse n’ufite uwawe wamaze kwandura kuyamutegurira ni ukumwongerera iminsi yo kubaho kandi abayeho neza. Amafunguro y’ingenzi…
SOMA INKURU