Amarangamutima y’abagenerwabikorwa b’Imbuto Foundation

Abagenerwabikorwa b’Umuryango Imbuto Foundation cyane cyane urubyiruko, barashimira uyu muryango wabubakiye umusingi ukomeye w’ubuzima bwabo ubu bakaba bamaze kwiyubaka ndetse baranatangiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda. Ibyo barabivuga mu gihe Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze uvutse. Ku myaka 28 y’amavuko, Nayituriki Sylvain afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, yakuye muri Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye icyizere cy’ahazaza cyari kimaze kuyoyoka, ariko Umuryango Imbuto Foundation…

SOMA INKURU

Umushyikirano 2021 wamaze kwemezwa na gahunda nshya zizawuranga

Inama Ngarukamwaka y’Umushyikirano byemejwe ko izaba mu Ukuboza 2021, bikaba biteganyijwe ko iyi nama izabera mu nyubako ya Kigali Convention Centre ku wa 20-21 Ukuboza 2021. Iyi nama isubukuwe nyuma y’uko iyo mu mwaka wa 2020 yasubitswe biturutse  ku bwiyongere bwa COVID-19 bwari mu gihugu. Inama y’Umushyikirano ya 2021 izitabirwa n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu bihugu by’amahanga, abanyamakuru n’abandi. Mu bindi bikorwa biteganyijwe muri uyu Mushyikirano, ni uko abayobozi bakuru mu nzego za Leta bazasinya Imihigo. Inama y’Umushyikirano igiye kuba mu…

SOMA INKURU

Ingamba nshya n’umuburo ku bwoko bushya bwa covid-19

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatanze umuburo wo kwirinda ku banyarwanda nyuma y’uko muri Afurika y’Epfo habonetse ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranya. Ubu bwoko bushya bwiswe B.1.1.529 bwabonetse i Pretoria, gusa hari impungenge ko bwaba batangiye gukwirakwira hirya no hino ku Isi. Inzobere mu buvuzi bw’ibyorezo zagaragaje ko ubwo bwoko ari bubi cyane mu miterere kandi ko bufite ubushobozi bwo kwihinduranya cyane kurusha ubundi bwoko bwa Covid-19 bwari buhari. Ibyo bivuze ko kubushakira urukingo cyangwa imiti na byo bigoye. Kuri uyu wa Gatanu muri Afurika y’Epfo hateganyijwe inama y’inzobere z’Umuryango…

SOMA INKURU

Abashinwa babiri bishwe mu gihe umubare utaramenyekana waburiwe irengero

Abashinwa babiri bishwe mu gihe umubare w’abantu bataramenyekana na wo washimuswe n’abarwanyi b’umutwe wa CODECO mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahantu hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Abayobozi bo muri ako gace batangaje ko hari abantu babiri bishwe ndetse ko ari abaturage b’u Bushinwa. Baguye mu gitero cyagabwe ku wa Gatatu mu gihe abandi baburiwe irengero. Bashinja CODECO, umwe mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri ako gace ko ariwo wakigabye. Iki gitero cyabereye mu gace ka Djugu muri Ituri aho abo Bashinwa bakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Umuvugizi w’Ingabo za…

SOMA INKURU