Kuri ubu uburyo bushya bwatumye habaho ibimoteri bitatu ahashyirwa imyanda ibora, itabora ndetse n’ahashyirwa imyanda y’ibyuma. Ibi bituma , aha mbere hahoraga umwanda kubera ibibora imvura yagwamo bikajenga ndetse bikanakurura umunuko, ubu buryo bushya butuma nta wamenya ko harimo n’imyanda k’ubw’uburyo bw’ikoranabuhanga bwubakanye.
Muri Nyakanga 2021, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije ubu buryo bushya bw’ibimoteri bikoresha ikoranabuhanga ariko bwifashishije amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Higiro Alice, umukozi ushinzwe gahunda ya smart cities muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na innovation, yatangaje ko gahunda yo kuvangura imyanda nimara gukurikizwa mu buryo bwuzuye, imicungire y’imyanda izakemura bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abashinzwe kuyikusanya ariko kandi akanashishikariza abatwara imyanda gutangira gukoresha amakamyo afite ibyumba bitandukanye bishobora gutwara imyanda ivanguye, bityo tukanubahiriza na gahunda yo kubungabunga ibidukikije.
Kugeza ubu ahantu 5 mu mujyi wa Kigali hamaze gushirwa ibyo bimoteri ni mu isoko rya Zinia, irya Kimironko, irya Nyabugogo, irya Mulindi ndetse no mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karama.
NIKUZE NKUSI Diane