Hatangijwe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bajyanama rusange b’uturere na 30% by’abagore

Kuri Iki cyumweru hirya no hino mu gihugu  hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bajyanama rusange b’uturere na 30% by’abagore. Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko abakandida 1641 aribo bari batanze kandidature ariko abemerewe bujuje ibisabwa ni 1461. Aba bakandida ku mwanya w’umujyanama rusange ku turere na 30% by’abagore, bazajya muri izi njyanama barimo kwiyamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa kumanika ibibaranga ku turere cyangwa ku mirenge ahabugenewe, ariko byemejwe n’Inzego zibanze ndetse abandi bakiyamamaza hakoreshejwe itangazamakuru. Abaturage hirya no hino barifuza ko abarimo kwiyamamariza iyi myanya hari ibyo bakwiye gukora harimo no gutega…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yaganiriye n’umuherwe watangije umushinga w’ubuhinzi Iburasirazuba

Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro n’umuherwe Howard G. Buffett watangije umushinga wo kuhira imyaka mu murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe. Ibiro by’umukuru w’igihugu, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko aba baganiriye kuri iki Cyumweru muri Village Urugwiro. Ibiganiro byabo byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye Guverinoma y’u Rwanda ihuriyeho n’umuryango, Howard G. Buffet Foundation. Mu 2020 nibwo Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro umushinga w’uyu muherwe wo kuhira imyaka ku butaka bwagutse muri Kirehe, umushinga washowemo miliyari 54 z’amadolari. Ni umushinga wafashije abaturage kubona amazi yo kuhira…

SOMA INKURU

Izamuka ry’ibiciro by’ibirirwa ni ikibazo kireba isi yose

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO Food Price Index, igaragaza ko ibiciro byiyongereye cyane ari iby’ingano ndetse n’amavuta akomoka ku ngazi, ibihwagari ndetse na soya, aho byiyongereye ku kigero cya 30% ugereranyije n’umwaka ushize. Mu mezi atatu ashize akurikirana ya 2021, ni kuvuga kuva muri Kanama kugera mu Ukwakira, ibiciro by’ibiribwa ku Isi byariyongereye cyane bwa mbere mu myaka icumi ishize, ibintu byatewe n’umusaruro muke ndetse n’ubwinshi bw’abashaka ibiribwa ku Isi Iyi raporo ivuga ko ibiciro by’ingano byiyongereyeho 5% mu Ukwakira ugereranyije na Nzeri kubera ko umusaruro w’ingano…

SOMA INKURU

Abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bahawe impanuro zitoroshye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi 160 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo. Ni igikorwa cyabereye mu ishuri rya Polisi (PTS-Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari. DIGP Namuhoranye yibukije abapolisi ko n’ubwo bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, bagiye bambaye ibendera ry’u Rwanda bivuze ko ari ba ambasaderi b’u Rwanda muri kiriya gihugu. Yabasabye kuzasohoza inshingano zabo kinyamwuga, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo. Yagize ati…

SOMA INKURU