Hatangijwe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bajyanama rusange b’uturere na 30% by’abagore


Kuri Iki cyumweru hirya no hino mu gihugu  hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bajyanama rusange b’uturere na 30% by’abagore.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko abakandida 1641 aribo bari batanze kandidature ariko abemerewe bujuje ibisabwa ni 1461.

Aba bakandida ku mwanya w’umujyanama rusange ku turere na 30% by’abagore, bazajya muri izi njyanama barimo kwiyamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa kumanika ibibaranga ku turere cyangwa ku mirenge ahabugenewe, ariko byemejwe n’Inzego zibanze ndetse abandi bakiyamamaza hakoreshejwe itangazamakuru.

Abaturage hirya no hino barifuza ko abarimo kwiyamamariza iyi myanya hari ibyo bakwiye gukora harimo no gutega amatwi abaturage bazabatora.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko gutanga kandidature kuri aba bakandida byitabiriwe ku kigero gishimishije.

Abatanze kandidature ni 1641, abo iyi komisiyo yasanze bujuje ibisabwa ni 1461 barimo abagabo 903 bingana na 61,8%, naho abagore bakaba 558 bingana na 38,2% .

Abo iyi komisiyo yasanze batujuje ibisabwa ni 180.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, charles Munyaneza yagaragaje ko nibura ku mwanya umwe mu myanya  izatorerwa kuri buri karere hari ikigereranyo cy’abakandida 4.

Aba bari kwiyamamaza hari ibyo babujijwe gukora mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19 no kwirinda gutanga ruswa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko bazagenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga iki gikorwa cyo kwiyamamaza.

Amatora y’abajyanama rusange ku turere ateganijwe kuba  tariki 13 uku kwezi, igikorwa cyo kwiyamamaza kizarangira tariki ya 13 Ugushyingo ari nawo munsi w’amatora.

Tariki ya 19 uku kwezi hazatorwa komite nyobozi y’akarere.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.