Uyu munsi ku wa 6 Ugushyingo 2021, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) umaze imyaka 25 n’iy’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) umaze imyaka 18, ashima uruhare rwayo mu kubaka Igihugu. Muri ibi birori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye i Kigali, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Uyu munsi abanyamuryango ba AERG na GAERG barimo abikorera, abakozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abarezi, n’ababyeyi. Hari ibisubizo mutanga dukwiye gukomeza gufatanya, nk’ umusanzu wo kubaka…
SOMA INKURUDay: November 6, 2021
Huye: Imiryango 150 yasenyewe n’ibiza yahawe ingoboka
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, (MINEMA), yagobotse imiryango 150 yasenyewe n’ibiza mu Karere ka Huye iyigenera amabati inakora umuganda wo gusana ibyangiritse. Imiryango yafashijwe ni iyo mu Kagari ka Byiza, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021. Muri iki gikorwa hanatewe ibiti bizajya bitangira umuyaga kugira ngo udasenya inzu ndetse abaturage n’abafundi bigishwa kubaka inzu baziha imisingi bakanazirika ibisenge kugira ngo zitagwa. Imiryango yahawe ubufasha yashimiye Leta iniyemeza ko igiye kujya yubaka inzu zikomeye kugira ngo zidasenywa n’ibiza. Mukansanga Alphonsine, yagize ati “Turashimira…
SOMA INKURUBaremeza ko guhugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugurura imikorere
Abaganga n’abagenzacyaha bakora muri Isange One Stop Center barishimira ko amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamaze igihe cy’iminsi ine bahabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), agiye kurushaho kubafasha mu kazi kabo. Aba bagore n’abagabo 170 bitabiriye amahugurwa bavuga ko mu kazi kabo ka buri munsi bakunda guhura n’imbogamizi zirimo kuba ababagana bakunda kubageraho batinze kuko amasaha 72 yagenwe aba yarenze, ku buryo usanga ibimenyetso bimwe na bimwe byamaze kwangirika, ndetse na bumwe mu bufasha burimo kuba barinda umwana w’umukobwa kuba yasama inda zititeguwe butagishoboka. Jeanne d’Arc Uwanyirigira ushinzwe guhuza ibikorwa…
SOMA INKURULoni yahagurukiye ikibazo cya Ethiopie
Loni yinjiye mu kibazo cya Ethiopie, isaba impande zombi zitumvikana kwicara zigashaka ibisubizo bishingiye ku mahoro, aho kuba intambara. Ingabo za Leta ya Ethiopie zimaze umwaka mu ntambara n’umutwe wa TPLF ufatwa na Leta y’icyo gihugu nk’uw’iterabwoba, ukaba ufite icyicaro mu gace ka Tigray kari mu Majyaruguru y’iki gihugu. Izi ngabo zari zatsimbuye uyu mutwe mu ntangiriro z’iyi ntambara, ariko ibintu biza guhindura isura muri Kamena, ubwo uyu mutwe wongeraga kwisuganya, ukagaba ibitero simusiga ku ngabo za Leta, bigatuma zizinga utwangutse zigahunga. Nyuma y’iyi ntsinzi yatunguranye, TPLF yatangiye kumanuka yigabiza…
SOMA INKURUUmuti uhangana na Covid-19 ku kigero cya 89% wabonetse
Ikinini kizwi nka Paxlovid cyakozwe n’ikigo cya Pfizer, gifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kuremba kubera Covid-19, ndetse kikamurinda kwicwa nayo ku kigero kirenga 89%. Pfizer yakoze uyu muti itangaza ko uzakomeza gukoreshwa n’abantu bamenye ko barwaye Covid-19, aho bafite amahirwe menshi yo gukira iyo ndwara ndetse ntibajye mu bitaro mu gihe bafashe icyo kinini hakiri kare, bakakivanga n’undi muti uzwi nka ritonavir. Kubera ubwizerwe bw’uyu muti, Pfizer yahagaritse amagerageza yari irimo gukora, aho ubu igiye gushaka uburenganzira bwo kugurisha uyu muti wayo ku rwego mpuzamahanga, uburenganzira butangwa n’ikigo kigenzura ibiribwa…
SOMA INKURU