Dore icyaha Uwahoze ari Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien ari gushinjwa

Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Nzeli 2021, nibwo ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya uwahoze ari Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi icyaha cy’ubuhemu yari yaragizweho umwere n’Urukiko rw’Ibanze. Dr. Habumuremyi yari yarahamijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu n’igice n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw. Icyo gihe ariko uyu mugabo n’abanyamategeko be bajuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bavuga ko bifuza ko igihano bahawe cyagabanywa cyangwa kigasubikwa na cyane ko amategeko y’u Rwanda yemera ko igihano kiri munsi y’imyaka itanu gishobora gusubikwa. Ubushinjacyahanabwo bwarajuriye buvuga ko bwifuza…

SOMA INKURU

Ruswa iravuza ubuhuha mu masoko ya leta y’ibikorwaremezo

Ubushakashatsi bwakozwe kuva muri Werurwe 2021, ku bufatanye bwa  Transparency International Rwanda n’Urugaga rw’aba-enjeniyeri mu Rwanda, higwa ku bunyangamugayo no gukorera mu mucyo mu mitangire y’amasoko ya leta by’umwihariko mu mishanga y’ibikorwaremezo, hakaba haragayemo ruswa ivuza ubuhuha. Appolinaire Mupiganyi,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa Transparency Rwanda, mu mishinga y’ibikorwa remezo habamo ruswa kandi ku rwego ruhanitse cyane ko ari urwego rushorwamo akayabo  k’amafaranga. Ati “Ruswa irahari ndetse nini kuko mu masoko ya leta ni za miliyoni na miliyari ziba zivugwa kandi tuzi neza ko ba rwiyemezamirimo benshi baba bategereje akazi muri aya…

SOMA INKURU

Umujyi wa Kigali wafashe iya mbere mu gikorwa cyo kubahiriza uburenganzira bw’abana

Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bashyizeho Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato (ECD) ruzafasha ababyeyi bakorera mu nyubako yawo mu kwita ku mikurire y’abana babo kandi bari ku kazi n’abonsa bakagira icyumba cyo kwifashisha. Imirimo yo kubaka uru rugo mbonezamikurire kuri ubu iri kugera ku musozo ndetse rukazatangira gukora vuba nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku wa 2 Nzeli 2021. Ni urugo mbonezamikurire rufite ubushobozi bwo kwakira abana 25 bafite guhera ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu. Politiki ishyiraho Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato rw’aho abantu bakorera igaragaza ko bifasha cyane…

SOMA INKURU

Centrafrique yahaye u Rwanda ubutaka bwo gukoreramo ibikorwa binyuranye

Guverinoma ya Centrafrique imaze guha u Rwanda hegitari 70.500 zizakorerwaho ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi no gutunganya ibibukomokaho. Byatangajwe n’Umunyamababanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ngabitsinze Jean Chrysostrome, wasobanuye ko ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye biri muri urwo rwego. Yasinyiwe i Bangui ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Mu kiganiro yahaye The New Times, Ngabitsinze yavuze ko ayo masezerano azamara imyaka itanu ishobora kongerwa. Akubiyemo ibijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi, gukoresha ubutaka no kubucunga, gukoresha neza amazi n’ubutaka bijyanye, guteza imbere imbuto zujuje ubuziranenge kandi zitanga umusaruro…

SOMA INKURU

Inkingo zikorewe muri Afurika ntizemerewe kurenga uyu mugabane, menya impamvu y’iki cyemezo

Hafashwe umwanzuro ko inkingo zakorewe muri Afurika zitazongera koherezwa mu Burayi, ibi bikaba byanzuwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko inkingo za Coronavirus zakorewe muri Afurika y’Epfo zigomba gukwirakwizwa ku mugabane w’Afurika ntihagire ahandi zoherezwa. Izo nkingo ni izo mu bwoko bwa Johnson & Johnson zakozwe n’Ikigo cyitwa Aspen Pharmacare cyo muri Afurika y’Epfo nyuma y’amasezerano cyagiranye n’ikindi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko Afurika ikomeje guhura n’imbogamizi zo kubona inkingo ahanini biturutse ku buryo bwo kuzisaranganya bukirimo ibibazo. Intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe…

SOMA INKURU