Amarenga ku kwiyunga kwa Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo

Kim Yo-jong, mushiki wa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yavuze ko iki gihugu cyiteguye kugirana ibiganiro bigamije guhagarika intambara na Koreya y’Epfo, gusa bigashoboka igihe habayeho kubahana hagati y’ibi bihugu byombi bisanzwe bidacana uwaka. Ibi abivuze nyuma y’uko kuwa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, asabye Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika gahunda zibiba urwango hagati ya Koreya zombi. Ubwo Koreya zombi zatandukanaga kubera impamvu z’intambara ya Kabiri y’Isi, ibiganiro bigamije kongera kuzunga byaranze maze mu 1948 imwe ihinduka Koreya y’Epfo ishyigikiwe na Amerika, indi…

SOMA INKURU

Bobi Wine yangiwe kwinjira muri Amerika

Umenyepolitiki wo muri Uganda Robert Kyagulanyi wamamaye mu muziki nka Bobi Wine, wagombaga kwitabira inama y’Abanya-Uganda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabwiye abayoboke be ko atakibashije kuyitabira ariko  azayitabira akoresheje ikoranabuhanga kuko yangiwe kwinjira muri Amerika. Uyu menyepolitiki uhanganye na Museveni yatangaje ko ibi byamubayeho kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2021, akaba  yarangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kuwa kane ubwo yari ageze Doha muri Qatar nibwo yabwiwe ko ashatse yakwisubirira muri Uganda kuko yaje kumenya amakuru y’uko umuntu…

SOMA INKURU

Rwamagana: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene

Umugabo utuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe n’undi muturage. Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tari ya 25 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Nkungu. Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu, Mfitumukiza Kanimba Samuel, yabwiye IGIHE ko ahagana saa munani z’ijoro ari bwo abanyerondo bumvise ihene ihebeba cyane bagira ngo barayibye begereye urugo ihebeberamo bumva umugabo ari kuyibwira ngo ituze. Ati “Mu gitondo rero ni bwo bagiye kureba basanga ihene yabyimbye inda y’amaganga bamubajije…

SOMA INKURU