Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” bihaye gahunda nshya yo guhindura imikorere ndetse no gutangaza amakuru nyayo kuri VIH SIDA.
Iyi migabo n’imigambi yafatiwe mu mahugurwa y’iminsi itatu, ari kubera mu karere ka Musanze, akaba yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nzeli 2021, aho yitabiriwe n’abanyamakuru barwanya SIDA bageze kuri 30.
Abanyamakuru banyuranye bitabiriye aya mahugurwa batangaje ko aya mahugurwa aziye igihe kuko umuntu aba akeneye guhora yongera ubumenyi by’umwihariko abanyamakuru kandi ko biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bazungukiramo.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA, yasobanuriye byinshi abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa, ababwira ku buryo bwimbitse virusi itera SIDA, indwara ya SIDA, uko gahunda yo gutanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yatangijwe mu Rwanda ndetse n’umusaruro iyi miti imaze gutanga mu Rwanda.
Nyirinkindi yaboneyeho n’umwanya wo gusobanurira abanyamakuru ko kugira virusi itera SIDA ntaho bihuriye no kuyirwara.
Yagize ati “Ushobora kubana na virusi itera SIDA ukarenda upfa utarwaye SIDA.”
Yanaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko hejuru ya 95% by’ibyago byo kwandura VIH SIDA ari gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Twabibutsa ko ubushakashatsi bwamuritswe ku mugaragaro tariki 22 Ukwakira 2019, bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP), bwagaragaje ko ko abantu bakuru bari hagati y’imyaka 15 na 64 bafite Virusi itera Sida umubare wabo utagabanutse kuko ukiri ku gipimo cya 3% ni ukuvuga abasaga ibihumbi 210, ukaba ukimazeho igihe kigera ku myaka 17, mu gihe abari hagati y’imyaka 15-49 bari ku gipimo cya 2.6%.
NIKUZE NKUSI Diane