Huye: Abanyeshuri 27 bari mu bitaro


Abanyeshuri 27 biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye barwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, nyuma yo kurya amafunguro bikekwa ko yanduye muri restaurant basanzwe bariramo.

Ayo mafunguro yanduye bikekwako bayariye ku Cyumweru saa Sita muri Restaurant Umucyo basanzwe bariramo iherereye hanze ya Kaminuza.

UR Huye ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ku wa 19 Nzeri 2021 hari abanyeshuri bayo bagera kuri 27 bagize ikibazo biba ngombwa ko bamwe bajyanwa mu bitaro bya Kabutare n’ibya CHUB, abandi baherwa ubufasha bw’ibanze mu ivuriro ryayo.

Yatangaje ko kugeza ubu abakiri kwa muganga ari barindwi kuko 20 bahawe ubufasha bagataha.

Iti “Aba babyeshuri bose ni abafatira amafunguro muri restaurant yitwa Umucyo ikorera hanze ya kaminuza ku muhanda campus-ville. Bikekwa ko baba barafashe amafunguro ahumanye. Magingo aya abenshi bari koroherwa.”

“Akarere na Kaminuza barateganya gukora ubugenzuzi muri restaurant zigaburira abanyeshuri hanze ya kaminuza ngo hasuzumwe ubuziranenge bw’isuku yaho.”

Aba banyeshuri bari bafite ibimenyetso birimo gucibwamo, kuruka no kubabara mu nda, kuribwa umugongo no kuribwa umutwe.

Umwe mu banyeshuri wahuye n’icyo kibazo avuga ko yahawe umuti arataha ariko agikomeje kubabara mu nda no gucibwamo.

Ati “Ejo nari narembye ndimo kubabara mu nda cyane no gcibwamo no kuruka. Kuri CHUB bamaye umuti ku buryo ubu ndimo koroherwa, ariko ndacyababara mu nda kandi no gucibwamo birakomeje. Kuruka bo byarekeye aho.”

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Huye, Dr Nzambimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bakiriye abanyeshuri 17 bafite ibimenyetso byo kuribwa mu nda, gucibwamo, kuruka no kubabara umutwe, barabavura ku buryo kuri ubu mu bitaro hasigayemo batatu gusa.

Ati “Mu Bitaro dusigaranye batatu kandi babiri muri bo baramutse bameze neza bashobora gutaha, umwe ni we ukimeze nabi.”

Yavuze ko ibimenyetso bafite bigaragaza ko bariye amafunguro yanduye, asaba na bagenzi babo bumva batameze neza ko bajya kwa muganga nabo bakabafasha.

Ati “Abaje kwa muganga twabafashije kandi byagenze neza, rero niba abari bagenzi babo bumva batameze neza na bo baza kwa muganga tukabafasha.”

Yabagiriye inama yo gukomeza kwita ku isuku cyane cyane ku bitekera na ho abarira muri restaurant bakajya mu zifite isuku.

Twagerageje kuvugisha nyiri iyo restaurant ariko inshuro zose dusanga nimero ye itari ku murongo.

Iyo restaurant iganwa n’abanyeshuri bagera kuri 400 biga muri UR Huye.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.