Ejo hashize tariki ya 16 Nzeri 2021, Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair, Umuyobozi w’ihuriro ry’Ingabo na Polisi bakorera mu mujyi wa Bangui ho muri Centrafrique bashinzwe kubungabunga umutekano muri uwo mujyi hamwe n’intumwa ayoboye basuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bakorera muri Bangui. Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair yishimiye isuku yabonye mu kigo n’uko abapolisi babayeho, anishimira ibikorwa by’abapolisi b’u Rwanda bya buri munsi, bakaba .n’umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda baba i Bangui, (CSP) Claude Bizimana. Mu ijambo yagejeje ku bamwakiriye, yashimye ikinyabupfura n’umusanzu w’abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga amahoro…
SOMA INKURUDay: September 17, 2021
Abahiritse ku butegetsi Alpha Condé bakomeje gufatirwa ibihano
Kuwa gatatu tariki 15 Nzeli 2021, Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika ‘ECOWAS’ wafatiye ibihano abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé wayoboraga Guinea, unabategeka gutegura amatora bitarenze amezi atandatu kandi ntihazagire n’umwe muri bo wiyamamariza umwanya uwo ari wo wose. ECOWAS yateraniye i Accra muri Ghana, yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea. Mu bihano byafatiwe abo basirikare bayobowe na Col. Mamady Doumbouya, harimo kubabuza gukorera ingendo mu bihugu bigize ECOWAS no gufatira imitungo yabo. Ibyo bihano byitezweho gushyira igitutu kuri abo basirikare kugira ngo bongere bashyireho ubutegetsi…
SOMA INKURU