Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bwatangiye kubaka inzu zubakishije ibikoresho bidahenze kandi birambye, mu rwego gutuza neza abafite amikoro make mu Mirenge ya Gitega na Kimisagara bari basanzwe batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Iyi gahunda yo kuvugurura imiturire y’akajagali igirwamo uruhare n’umuturage ndetse na Leta, aho abaturage batanga ibibanza byabo byari byubatseho inzu zishaje zikavanwaho noneho ubwo butaka Leta ikabwubakaho izindi nzu zijyanye n’Imiturire myiza kandi zikomeye. Ni uburyo butuma abaturage bafite amikoro make bubakirwa inzu zikomeye kandi zirambye, bitabaye ngombwa ko bimurwa mu gace bari…
SOMA INKURUDay: September 16, 2021
Urupfu rwa Adnan Abu Walid ni intsinzi mu kurwanya iterabwoba -Perezida Macron
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko umuyobozi w’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu ukorera muri Sahara, Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, yishwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, akaba abona ari intsinzi ikomeye. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Macron yavuze ko urupfu rwa Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, ari intsinzi ikomeye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Sahara. Ingabo z’Abafaransa zishyigikiwe n’ubutasi bwa Amerika, zimaze imyaka zihiga uduce twose tubarizwamo imitwe y’abajihadiste ngo ziturimbure. Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC, kivuga ko imitwe y’inyeshyamba z’abayisilamu imaze gukwirakwira mu turere twinshi two muri Afurika, harimo Mali, Niger, Tchad…
SOMA INKURUTanzania: Icyoba ni cyose mu bayobozi
Kuya 14 Nzeri 2021, nyuma yo kurahiza abaminisitiri bashya bane n’umunyamategeko umwe, Perezida Samia Suluhu yatangaje ko ashyize akitso ku mpinduka yifuza gukora muri Guverinoma, ibi bikaba byakuruye icyoba mu bayobozi. Kugira ngo yerekane ko impinduka zikomeje, ubwo Perezida Suluhu yari agiye gusoza imbwirwaruhame yari yateguye, yifurije Abaminisitiri bari bamaze kurahira kuzagira akazi keza, asoza agira ati “Nanjye ngiye gukomeza gukora akazi ko kuvugurura”. Perezida Samia yagize ati “Aha ngeze, ni nk’aho nshyizeho akitso, sinigeze nshyiraho akabago, izi mpinduka zizakomeza”. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi, Perezida Samia ajya gusoza uwo muhango…
SOMA INKURUPerezida Vladmir Putin yishyize mu kato
Nyuma y’aho Perezida Vladmir Putin yemeje ko mu ntangiro z’iki Cyumweru hamenyekanye ko covid-19 yibasiye bikomeye abakozi bo mu biro bye, ubu nawe yishyize mu kato. Yagize ati “Ubwandu bwa Coronavirus bwagaragaye mu bakorera hafi yanjye. Si umwe cyangwa babiri ahubwo ni abantu benshi.” Kugeza ubu u Burusiya buza ku mwanya wa gatanu mu bihugu byugarijwe na COVID-19 kurusha ibindi ku isi. Iki gihugu kikaba kimaze kugira abanduye iki cyorezo cya covid-19 barenga miliyoni 7,2 muri bo abarenga ibihumbi 195 cyarabahitanye. NIYONZIMA Theogene
SOMA INKURUKenya yiyemeje kwikorera inkingo za covid-19
Kenya yatangaje ko iri guteganya gutangiza uruganda rukora inkingo za Covid-19 bitarenze umwaka wa 2022. Ntabwo haratangazwa ikigo cyangwa sosiyete izafatanya n’icyo gihugu gukora inkingo. Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, yavuze ko bazatangira mu gihembwe cya mbere cya 2022, bahereye ku byoroheje nko gushyira inkingo mu ducupa twabugenewe ariko bikazagera mu 2024 uruganda rukora inkingo guhera hasi. Guverinoma ya Kenya yatangaje ko ishaka kongera site zikingirirwaho ziri hirya no hino mu gihugu, zikava kuri 800 zikagera ku 3000. Ibyo bivuze ko hakenewe inkingo nyinshi. Kugeza ubu muri Kenya abaturage bamaze guhabwa…
SOMA INKURU