Icyegeranyo cy’abamaze kwikingiza covid-19 mu Rwanda

Raporo Ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima yerekanye ko abaturarwanda 1.000.439 bamaze gukingirwa COVID-19 mu buryo bwuzuye nyuma yo guhabwa dose ebyiri z’urukingo. Iyi raporo igaragaza ko 1.000.439 bakingiwe nyuma y’uko ku wa 13 Nzeri 2021, abahawe dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 bari 13.081 mu gihe abafashe iya mbere bari 26.299 byatumye umubare wabo ugera kuri 1.822.054. U Rwanda rwashyize imbaraga mu bikorwa byo gukingira abaturage barwo ndetse hari icyizere ko mu bihe biri imbere, batangira gusubira mu buzima busanzwe mu gihe bakomeza kwirinda ndetse n’inkingo zikaboneka. U Rwanda rwizere ko…

SOMA INKURU

Muhanga: Ikirombe cyishe abantu bane

Ejo hashize kuwa mbere tariki 13 Nzeli  2021, Ikirombe cya Sosiyete AFRICOM cyagwiriye abantu 5 abagicukuragamo, bane bahita bahasiga ubuzima. Ibi byabereye mu mudugudu wa Rubimba mu kagari ka Sholi, mu murenge wa Muhanga ho mu karere ka Muhanga. Abapfuye ni Turatimana Vianney w’imyaka 19, Rwendeye Medard w’imyaka 19, Dusabamahoro Ignace w’imyaka 21 na Nsabimana Eugène w’imyaka 24. Uwakuwemo ari muzima ni Habinshuti Eric w’imyaka 16 y’amavuko. Imirambo ikaba yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma. Uwakomeretse na we niho ari kuvurirwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, Rwakana John, yavuze…

SOMA INKURU