Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé muri Guinée batumije Inama y’Abaminisitiri y’igitaraganya bavuga ko utabasha kuyitabira arafatwa nk’inyeshyamba igamije kubarwanya.
Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2021. Ni nyuma y’umunsi umwe umutwe w’ingabo zidasanzwe utangaje ko wahiritse ku butegetsi Alpha Condé wari uherutse gutorerwa manda ya gatatu nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga mu buryo butavuzweho rumwe.
Uyu mutwe w’Ingabo udasanzwe uyobowe na Lieutenant-Colonel Mamady Doumbouya wavuze ko kuri uyu wa Mbere haraba Inama y’Abaminisitiri n’abandi bayobozi bakomeye kugira ngo hafatirwemo imyanzuro y’uko igihugu gikomeza kuyoborwa. Watangaje ko utaritabira iyi nama kandi yatumiwe arafatwa nk’inyeshyamba.
Amakuru dukesha BBC avuga ko kugeza ubu ba Guverineri b’intara bamaze gusimbuzwa abayobozi b’igisirikare bakoreraga muri izi ntara.
Uyu mutwe uvuga ko wahiritse Alpha Condé kubera ko ushaka kurangiza ruswa n’ikibazo cyo gucunga umutungo wa Leta nabi, watangaje ko uyu mugabo nta kibazo afite uretse kuba afunzwe.
KAYITESI Ange