Rutsiro: Ubwoba ni bwinshi, ibiciro bihanitse by’imirindankuba bikomeje kuba imbogamizi

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu tugize  intara y’Iburengerazuba, kakaba  kwibasirwa n’ikiza cy’inkuba, aho mu bihe by’imvura tugiye kwinjiramo abaturage bo muri aka gace bahura n’ihungabana rikomeye, bibaza utahiwe gukubitwa n’inkuba, dore ko abo itishe ibatera ubumuga bukomeye, ibi byose bakabishinja ibiciro bihanitse by’imirindankuba. Abaturage bo muri aka karere ka Rutsiro batangaza ko batazi iherezo ryabo n’inkuba, kuko icyakayibarinze ariwo umurindankuba ufite ibiciro bihanitse, kandi ibi aba baturage batangaza ntibinyuranye n’iby’Umuyobozi w’akarere avuga. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, MAdame Ayinkamiye Emelance yunze mu ry’abaturage, aho yemeje ko umurindankuba nyawo atari pirate,…

SOMA INKURU

Gisozi: Fuso yacitse feri ihitana abantu

Mu kagari ka Musezero, mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari yacitse feri igwa hejuru y’inzu eshatu, ihitana abantu babiri barimo umugore wari umucuruzi n’umuzamu we wacungaga butike. Ahagana saa Munani z’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021, nibwo iyi Fuso yarenze umuhanda igwa ku nzu ziri munsi yawo. Inzu zangiritse harimo iyacururizwagamo inyama, iduka ndetse n’inzu yari ituwemo n’umuryango w’abantu batatu. Iyi modoka yari ipakiye ibiti byinshi ikimara kugwa hejuru y’izi nyubako, umubyeyi witwa Mukeshimana…

SOMA INKURU

Abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga akabo kashobotse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 30 Kanama ku kicaro cya Polisi mu karere ka  Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo Polisi yeretse itangazamakuru abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.  Aba bose bafashwe mu masaha ya nijoro kuva taliki ya 26 Kanama kugeza mu ijoro rya tariki ya 29 Kanama. Nsengiyumva Mutangana Paul ni umwe mu beretswe itangazamakuru, yemeye ko ku mugoroba wa tariki ya 29 Kanama ubwo yarimo kurya muri resitora i Kabuga mu Karere ka Gasabo yafashe icupa rimwe ry’inzoga arimo gusomeza ibiryo ariko aza gutungurwa…

SOMA INKURU