Gisozi: Fuso yacitse feri ihitana abantu


Mu kagari ka Musezero, mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari yacitse feri igwa hejuru y’inzu eshatu, ihitana abantu babiri barimo umugore wari umucuruzi n’umuzamu we wacungaga butike.

Ahagana saa Munani z’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021, nibwo iyi Fuso yarenze umuhanda igwa ku nzu ziri munsi yawo. Inzu zangiritse harimo iyacururizwagamo inyama, iduka ndetse n’inzu yari ituwemo n’umuryango w’abantu batatu.

Iyi modoka yari ipakiye ibiti byinshi ikimara kugwa hejuru y’izi nyubako, umubyeyi witwa Mukeshimana Yvonne yahise apfa, abana be babiri barakomereka mu buryo bukomeye mu gihe umuzamu we yapfuye akimara kugezwa ku Bitaro bya Polisi bya Kacyiru.

Kigingi w’iyi Fuso witwa Fèlix Sibomana wanarokotse iyi mpanuka, yabwiye IGIHE ko yabaye ahagana saa munani n’igice z’ijoro.

Ati “Twageze hejuru ruguru y’Umurenge, tugiye gukata umwuka urashira shoferi abura feri, noneho turamanuka tugeze aha akase biranga arakomeza agonga ino nzu. Njye bahise banjyana kwa muganga ariko umugore we yahise apfa.”

Mukuru w’uyu mubyeyi wishwe n’iyi mpanuka, Mukarutesi Colette, yabwiye IGIHE ko bifuza ko mu ikorosi ryabereyemo iyi mpanuka hashyirwa dos-d’âne n’ibyuma kugira ngo bijye bitangira imodoka zacitse feri.

Mu gitondo ubwo IGIHE yari irimo itara iyi nkuru, abaturage batandukanye bo muri aka gace bari barimo gushakisha ibyangombwa by’abapfiriye n’abakomerekeye muri iyi mpanuka, kugira ngo bimenyeshwe imiryango yabo.

Abaturage bazindutse bakora isuku ahabereye iyi mpanuka banashakisha ibyangombwa by’abapfuye n’abakomeretse kugira ngo bimenyeshwe imiryango yabo

Ahabereye iyi mpanuka ni ku muhanda ugana Beretwari uvuye ULK

Ahari inzu hahindutse itongo

Iyi mpanuka yaguyemo abantu babiri mu gihe abandi nabo bakomeretse

Fèlix Sibomana wari kigingi w’iyi modoka, yavuze ko impanuka yatewe no kubura feri

Source: igihe 

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.