Impamvu u Bwongereza bwagabanyije inkunga bwahaga ibihugu by’Afurika birimo u Rwanda

Kuva muri uyu mwaka, inkunga Leta y’u Bwongereza yageneraga u Rwanda n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, yaragabanutse cyane, ingingo itarakunze kuvugwaho rumwe mu Bwongereza ndetse no mu bindi bihugu byagabanyirijwe inkunga byagenerwaga. Ingingo y’inkunga iki gihugu gitanga mu mahanga yakomeje kutavugwaho rumwe, aho bamwe mu baturage n’abadepite b’u Bwongereza bakunze kuvuga ko inkunga itangwa iturutse mu misoro yabo idahindura ibintu mu bihugu yatanzwemo, bigaterwa n’uko ibibazo by’ubukene muri ibyo bihugu bigirwamo uruhare na ruswa ndetse n’imiyoborere mibi, kandi ibyo bibazo bitavurwa n’amafaranga. Icyakora ku rundi ruhande, abashyigikiye itangwa ry’inkunga…

SOMA INKURU

RMC iraburira abatangaza inkuru zo kwiyahura bitari kinyamwuga

Mu itangazo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yashyize hanze kuri uyu wa gatanu tariki 20 Kanama 2021, yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’uburyo inkuru zijjyanye no kwiyahura ziri gutangazwa muri iyi minsi, iboneraho kwibutsa umunyamakuru ko agomba kwitwararika mu gihe atangaza inkuru zijyanye n’igikorwa cyo kwiyahura. Abanyamakuru bibukijwe ko igihe bakora inkuru zijyanye n’abiyahuye bagomba kwirinda gutoneka imiryango yabo kandi bakitondera amafoto aherekeza izo nkuru. Iti “Umunyamakuru afite inshingano zo kwirinda gutoneka imiryango ifite uwabo wiyahuye, ibi bikajyana no kugira ubwitonzi mu gihe hagaragazwa amafoto n’umwirondoro by’uwiyahuye mu nkuru. Umunyamakuru agomba kwibaza…

SOMA INKURU

Isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa ryasubitswe

Urukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwatangaje ko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo areganwa na bo ryimuriwe kuwa Mbere tariki ya 20 Nzeli 2021 saa tanu z’amanywa. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo ni bwo Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rwemeje ko urubanza rwa Rusesabagina Paul n’abo bareganwa ibyaha by’iterabwoba bishamikiye ku bikorwa by’Umutwe wa MRCD-FLN, rutagisomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021. Impamvu ivugwa ko yateye kwimura iyo taliki ni ukuba Urukiko rutararangiza kwandika urubanza kuko ruhuza abantu benshi kandi rukaba rugomba kwandikanwa ubushishozi.…

SOMA INKURU

U Rwanda rwashyikirije u Burundi abantu babiri bakekwaho ibyaha binyuranye

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Kanama 2021, Leta y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi abagabo babiri bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye birimo n’ubujura, bakaba barafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bafite akayabo k’amafaranga. Aba bagabo ni Gahimbare Jux w’imyaka 26 na Ruvuzimana Gerard w’imyaka 32, bombi bakaba barafatiwe mu Bugarama ubwo basanganwaga ibihumbi 4 by’amadorali, miliyoni 8 z’Amarundi, ibihumbi 205 by’amafaranga y’u Rwanda na n’amafaranga 500 y’amakongomani. Umuhango w’ihererekanywa ry’abo bagabo wabereye mu Karere ka Rusizi, ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi. Ni ihererekanya…

SOMA INKURU