Perezida wa Centrafrique yageze i Kigali, uruzinduko ruvuze byinshi

Nk’uko byari biteganyijwe none kuwa kane, tariki ya 5 Kanama 2021, ku isaha ya saa tanu n’igice, Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, aho yaje mu ruzinduko rwo gushimangira umubano afitanye n’u Rwanda ruzamara iminsi . Uru ruzinduko rw’iminsi ine ruteganyijwe kuva kuri uyu wa kane tariki ya 5-8 Kanama 2021,  Perezida Touadéra arakirwa na Perezida Paul Kagame, bagirane ibiganiro byihariye mbere yo gukurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye. Perezida Touadéra azasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu…

SOMA INKURU

Icyo Minisitiri Gatabazi atangaza kuri gitifu washyizeho ‘Guma mu rugo’

Tariki ya 3 Kanama 2021, nibwo hasohotse itangazo ryanditswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatare ashyira muri Guma mu Rugo akagari ka Gatare kari mu murenge ayobora. Ni ibintu byatunguye benshi ndetse abandi batanga ibitekerezo ko uyu muyobozi yarengereye, abandi bamushima gufata icyemezo agamije kurinda abaturage ayobora. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwahise butesha agaciro itangazo ry’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatare, ndetse abantu batangira kuvuga ko uyu muyobozi ashobora gufatirwa ibihano, abandi bakavuga ko ashobora no kwirukanwa. Ministiri Jean Marie Vianney Gatabazi aganira n’itangazamakuru yavuze ko icyo umuyobozi yakoze nta gikuba yaciye.…

SOMA INKURU

Uko gahunda yo gukingira igituntu ihagaze mu Rwanda

Imyaka 100 irashize havumbuwe urukingo rw’indwara y’igituntu. Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko itangwa ryarwo bagabanyije imfu ziterwa n’iyi ndwara ndetse n’abaturage bagasobanukirwa ubukana bwayo. Ku kigo nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ababyeyi baje muri gahunda yo gukingiza abana bavuga ko bamaze gusobanukirwa ibyiza by’inkingo, birimo urukingo rw’indwara y’igituntu ruhabwa abana bakivuka. Mukankuranga Nadine yagize ati “Urukingo rw’igituntu naruhesheje umwana, bizamurinda kwandura igituntu no kurwaragurika, bityo akure neza.” Nyirahabimana Alphonsine we yagize ati ‘’Batubwira ko gukingiza abana hakiri kare, bibarinda indwara nyinshi kandi bikabaha gukura neza. Bisaba guhora umuntu…

SOMA INKURU

Impamvu umuryango wa Kabuga usaba gusesa urubanza rwe

Umuryango w’umunyemari Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wasabye ko urubanza rwe ruseswa kuko adafite ubushobozi bwo kuburana. Félicien Kabuga kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera bw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), aho akurikiranyweho ibyaha birimo icya Jenoside no kuba icyitso cy’abakoze Jenoside. Kabuga akurikiranyweho kandi guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994. Abo mu muryango we kuri ubu batangaje ko uyu…

SOMA INKURU

Abakozi b’akarere ka Rwamagana bakomeje kuzira agasembuye

Abakozi batatu b’Umurenge wa Gishari uherereye mu Karere ka Rwamagana bahagaritswe mu kazi nyuma yo gufatirwa mu kabari bari kurya, bananywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Aba bakozi bahagaritswe mu kazi amezi abiri barimo umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge, ushinzwe ubutaka n’umukozi w’urwego rushinzwe kunganira uturere mu by’umutekano Dasso bose bakaba basanzwe bakorera ku Murenge wa Gishari. Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko aba bakozi mu cyumweru gishize ubwo bari bagiye mu kazi bafatiwe ahantu mu kabari bari kurya ndetse bananywa inzoga mu gihe Akarere ka Rwamagana kari…

SOMA INKURU