Mu bice bimwe na bimwe by’Iburengerazuba bw’u Burayi, mu masaha 24 gusa haguye imvura iba iteganyijwe kugwa muri Nyakanga yose, ari na byo byatumye imyuzure itera imijyi itandukanye yo mu Ntara ya Rhineland-Palatinate mu Budage, mu gihe mu bice nka Cologne, haguye imvura ikubye kabiri isanzwe igwa muri Nyakanga, ibintu byaherukaga mu myaka 100 ishize.
Abantu barenga 120 bamaze kwitaba Imana mu Budage n’u Bubiligi, nyuma y’iyi mvura idasanzwe yaguye mu bihugu by’i Burayi, itewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage, Svenja Schulze.
Abantu barenga 1000 ntibaraboneka mu Budage n’u Bubiligi, mu gihe abarenga 30.000 badafite umuriro w’amashanyarazi bitewe n’uko imyuzure yangije ingomero zayo ndetse n’izindi nzira anyuzwamo agezwa ku baturage.
Abaturage benshi basabwe kwimuka mu bice byaguyemo imvura nyinshi, icyakora inzego zishinzwe iteganyagihe zikavuga ko abimuwe bazagarurwa mu ngo zabo nyuma yo ku Cyumweru, kuko ibipimo byerekana ko imvura izaba yagabanutse.
Ntabwo byari bisanzwe ko imvura idasanzwe igwa muri Nyakanga mu Burengerazuba bw’u Burayi, igice ubusanzwe gikunze gushyuha ugereranyije n’u Burasirazuba.
Icyakora ubu bushyuhe bwinshi bwatewe n’ubwiyongere bw’umwuka wa CO2 mu kirere, buzamura amazi menshi mu isura y’umwuka (evaporation), ukagera mu kirere ari mwinshi kurusha ibipimo byari bisanzwe, ubundi ukaza kugwa nk’imvura na yo ari nyinshi, bikagira ingaruka nk’iziri mu Burayi, ndetse nta gikozwe, zikazakomeza kwiyongera mu myaka iri imbere.
NIYONZIMA Theogene